Abanyamakuru b’igitsinagore baturuka mu bihugu 5 bikoresha ururimi rw’igifaransa bari mu nama i Kigali yigira hamwe ibibazo byugarije umwuga w’itangazamakuru rikorwa n’abagore, kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Ugushyingo basuye ikigo Isange One Stop Centre gikorera mu bitaro bikuru bya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Bakigera ku bitaro, bakiriwe n’umuyobozi wabyo, Commissioner of Police Dogiteri Daniel Nyamwasa,abasobanurira imikorere y’icyo kigo, anababwira uko bavura bakanita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuba umuntu yakiriwe kugeza akize agataha.
Abo banyamakuru babajije ibibazo bitandukanye, banishimira ibyo icyo kigo gikora.
Umwe muri abo banyamakuru Madamu OBONGO Denise Marie Colombe uturuka muri Congo Brazaville, yavuze ko yishimiye imikorere ya Isange One Stop Center, anongeraho ko iwabo ikigo nk’iki kitahaba, akaba yavuze ko nagerayo azashishikariza leta ko yashyiraho ikigo nk’iki kita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Aha yagize ati:” Ikigo nk’iki kirakenewe, iwacu usanga uwahohotewe aba ari kumwe n’uwamuhohoteye, ariko ino siko bimeze kuko ahita azanwa hano akitabwaho, ninsubira iwacu nzasaba ko ikigo nk’iki gishirwaho”.
Yakomeje avuga ko yishimiye cyane uku Polisi ikorana na parike kugirango bite ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, akaba yavuze ko n’izindi polisi zo mu bihugu bya Afurika zikwiye kwigira ku Rwanda.
Abo banyamakuru baturuka mu bihugu by’ Uburundi, Congo Kinshasa, Congo Brazaville, Repubulika ya Centrafrique, n’u Rwanda rwakiriye iyo nama.