Mu nama yahuje Minisiteri y’umutekano mu gihugu, ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), Polisi y’u Rwanda, Umujyi wa Kigali n’abahagarariye amatorero n’amadini mu Rwanda, bose bafatiye hamwe umwanzuro ko bagiye kugabanya no kureka urusaku rwumvikanaga muri zimwe mu nsengero zo mu gihugu, rugahungabanya umutekano w’abaturanye nazo.
Muri iyo nama, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana yavuze ko abibumbiye mu madini n’amatorero bafite uburenganzira bwo gusenga n’ubwisanzure bwo kwemera Imana nk’uko itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ribyemera, ko Polisi y’u Rwanda n’inzego za Leta mu nshingano zayo harimo kubahiriza amategeko no kugarura ituze, bikaba bivuga ko gusenga bitagomba kubangamira amategeko n’ituze rya rubanda.
Aha akaba yagize ati:”Uburenganzira n’ubwisanzure bwo gusenga bujyane no kubahiriza amategeko”.
Minisitiri Harelimana yavuze ko hari insengero zirangwa n’urusaku rukabije rwa nijoro ndetse no ku manywa, abakoresha imizindaro yo hanze no mu madirishya, insengero zikorera mu nyubako zagenewe ibindi bikorwa, hakaba n’ababwiriza mu rusaku kandi ahantu hatemewe nk’aho bategera imodoka, mu masoko, mu modoka n’ahandi.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba, yabwiye abahagarariye amadini n’amatorero ko igihe wateranyije abantu benshi ugomba kuba ufite ibyangombwa fatizo byo kubungabunga umutekano w’abantu aho yagize ati:”Ni byiza gusenga ariko tugasengera ahameze neza”.
Ndayisaba yavuze ko niba uri kubwiriza utagomba kubwiriza uwo mudahuje gahunda, abasaba gufata ingamba z’uko abantu batabaza umujyi wa Kigali n’inzego zishinzwe umutekano batazongera gutabaza cyangwa batazajya kwiha ubutabera.
Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP/OP Dan Munyuza, yasabye aba banyamadini n’amatorero gukomeza kuba intangarugero kuko atari byiza ko bigera aho Polisi igera aho gutanga ibihano kuko bahungabanyije umutekano aho yagize ati:” Mureke Polisi yanyu ikore akandi kazi, kwigisha abanyamadini n’amatorero ndetse n’abayobozi babo kwirinda urusaku n’uko bafasha abandi kuruhuka mwabyikorera”.
DIGP Munyuza yabasabye ko inyubako bakoreramo zigomba kuba zikomeye ku buryo zitagwira abantu bakahatakariza ubuzima.
Yasoje abasaba ko nk’abayobozi b’amadini bakwiye gufasha Polisi kurwanya ikibazo cy’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu aho yagize ati:” Mudufashe gucyemura iki kibazo, kuko ababikora abenshi baba ari abayoboke banyu, mu nyigisho mutanga mubivuge turokore urubyiruko rwacu”.
Reverand Pasteur Tom Rwagasana wo muri ADEPR yagize ati;”Ntabwo twemera urusaku uko rwaba rumeze kose, turasaba ko abaruteza barekera aho kuko bibuza umudendezo w’abandi”.
Yakomeje avuga ko bagiye gukorana na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibiyobyabwenge icuruzwa ry’abantu, kandi ko n’ibindi byaha bizagabanuka.
Musenyeri Emmanuel Kolini we yagize ati:”Twe abanyamadini dufatanye na Polisi y’u Rwanda turwanye ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha, ariko tunarebe impamvu zibitera duharanire umutekano w’umujyi wacu n’igihugu cyacu muri rusange”.
Iyo nama yasojwe bumvikanye ku myanzuro ikurikira:
- Amatorero n’amadini akora adafite icyemezo cy’iyandikwa cy’umurenge agomba guhita ahagarika ibikorwa
- Abanyamadini biyemeje ko urusaku rurenga imbibi rugiye guhagarara burundu
- Biyemeje kandi ko ababwiriza ahatabigenewe babireka kandi abayobozi b’amatorero bakabibwiriza abayoboke bayo
- Abanyamadini n’amatorero biyemeje gukomeza kubahiriza amategeko y’igihugu n’ay’Imana
- Biyemeje gukomeza kubaka igihugu no kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu
- Abitabiriye inama biyemeje ko inama nk’iyi izajya iba rimwe mu mwaka ariko ibahuza n’umujyi wa Kigali ikajya iba buri mezi 3.
Kinyarwanda
English











