Abantu batatu bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi kugira ngo babakorere ibinyuranyije n’amategeko.
Abo ni Hitimana David, ufite imyaka 50, Ndayisaba Jean de Dieu, w’ imyaka 35, na Nshimiyimana Jean d’Amour w’imyaka 33 bafashwe ku itariki 10 werurwe.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Department), Assistant Commissioner of Police (ACP) Bosco Rangira, yavuze ko Hitimana yafatiwe ku mupaka wa Gatuna, mu karere ka Gicumbi, uhuza u Rwanda n’igihugu cya Uganda, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice za nimugoroba, nyuma y’aho ageragereje guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 20,000 umupolisi wari umubwiye kuriha imisoro y’amapatalo yose 93 yari yinjije mu gihugu yo gucuruza. Yavuze ko Hitimana yari yarihiye gusa umusoro amapataro 60 muri 93.
ACP Rangira yagize ati: " Ubwo uwo umupolisi yamubwiraga kujya kuriha umusoro ku yandi mapatalo, Hitimana yahise ashaka kumuha iriya ruswa kugira ngo abiburizemo, maze umupolisi arayanga arangije amuta muri yombi".
Ati: "Abacuruzi bakwiye kwirinda gutanga ruswa no kudahunga gutanga imisoro, kuko bimunga ubukungu bw’igihugu, kandi ingaruka zabyo zigera no kuwayitanze. N’undi wese uzahirahira kuyitanga no kuyakira, nta kabuza azafatwa, akanirwe urumukwiye".
Yavuze ko Hitimana afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Murindi mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP), André Hakizimana yavuze ko Nshimiyimana we yafatiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinigi, iri mu murenge wa Kinigi, akarere ka Musanze, aho yagerageje guha umupolisi wari ku kazi amafaranga y’u Rwanda 30,000 kugira ngo arekure moto ye, ifite nonero za purake RB 333S, yari yafashwe atwaye adafite ibyangombwa bimwemerera gukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto birimo uruhushya rwo gutwara moto, n’ubwishingizi.
Yagize ati: " Buri wese akwiye kutayirinda gusa, ahubwo akwiye no kuyirwanya, atanga amakuru ku gihe ku bayitanga n’abayisaba".
CIP Hakizimana yakanguriye abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha muri rusange kandi bagatanga amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.
Yavuze ko afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinigi mu gihe iperereza rikomeje.
Ndayisaba we yafatiwe mu kagari ka Nyanza, umurenge wa Busasamana, ho mu karere ka Nyanza, ahagana saa mbiri z’umugoroba, ubwo yageragezaga guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 10,000 kugira ngo arekure moto ye ifite nomero za purake RC 716 H yari yafatanywe Bikorimana Jean Bosco ayitwaye nta ruhushya rwo gutwara moto.
Ndayisaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe iperereza rikomeje.
Mu rwego rwo kurushaho kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yashyizeho umutwe ushinzwe by’umwihariko kuyirwanya (Anti Corruption Unit).
Ingingo ya 641 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda, ivuga ko, umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.
Kinyarwanda
English











