Hashingiwe ku myanzuro y’inama y’abaminisitiri, tariki ya 04 Gicurasi nibwo hatangiye kubahirizwa amabwiriza mashya ajyanye no kurwanya icyorezo cya COVID-19. Kuri iyo tariki nibwo bwo imirimo imwe n’imwe yari yarahagaritswe yatangiye gukora ndetse n’abantu bemerwerwa kujya muri iyo mirimo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Gicurasi Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko abaturarwanda barimo kubahiriza amabwiriza mashya yatanzwe usibye ko hakiri n’abandi bakirimo kugaragaza intege nkeya bakayarengaho.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yagarutse ku kibazo cya bamwe mu bantu barimo kurenga ku mabwiriza mashya cyane amabwiriza akangurira abantu kwambara udupfukamunwa aho bari hose no kutageza saa mbiri z’umugoroba bakiri mu mihanda bataragera mu ngo zabo.
Yabibukije abantu ko nta muntu wakagombye kwibutswa kwambara agapfukamunwa kuko ari inshingano za buri muntu mu kwirinda Koronavirusi ndetse akanayirinda abandi.
Yagize ati “Ubundi nta muntu ukwiriye guhanirwa kwirinda, cyane ko bireba ubuzima bwe. Abantu bakanguriwe kenshi kwambara agapfukamunwa aho bari hose ariko iyo warenze kuri ayo mabwiriza ubizi kandi bigaragara ko wateza ikibazo ku buzima bwawe ndetse n’ubw’abandi urahanwa.”
CP Kabera agaruka kuri bamwe mu batwara imodoka bakomeje kugaragara mu mihanda nyuma saa mbiri nyamara barahawe amabwiriza ko iyi saha izajya isanga buri muntu yageze iwe mu rugo.
Ati “Abapolisi barahari bashinzwe guhuriza hamwe ziriya modoka n’abazitwaye, barajyanwa mu ma Sitade ya hano mu mujyi wa kagali buri muntu agahabwa umwanya akisobanura. Hari ababa bafite impamvu zumvikana ariko hari n’abo usanga batinze mu kazi kabo bisanzwe no mu bindi bitari ngombwa, abo barahanwa.”
Yakomeje agaragariza abaturarwanda ko kuba bararekuriwe kujya mu mirimo imwe n’imwe bitavuze ko icyorezo cyarangiye. Abasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza kugira ngo hatazagaragara ubundi bwandu.
Yagize ati “Icyo dusaba abantu nibumvire amabwiriza bave iwabo bambaye udupfukamunwa, baba bagenda n’amaguru cyangwa bari mu modoka, bareke kugeza saa mbiri bakiri mu mihanda, bahane intera ya metero aho bari hose kandi bakarabe intoki.”
Yavuze ko abapolisi bahari amasaha yose kandi biteguye kugenzura ko ayo mabwiriza yubahirizwa ndetse n’abahanwa bahanwe n’abafite impamvu zumvikana babumve banagirwe inama.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko kuva tariki ya 04 Gicurasi kugera tariki ya 06 Gicurasi hari hamaze gufatwa abashoferi batwaye imodoka batinze mu mihanda bagera ku 1,400, ku munsi wa mbere tariki ya 04 hafashwe abagera ku 1000, abagenda n’amaguru kandi batambaye udupfukamunwa hafashwe abarenga 1,500.
Kinyarwanda
English











