Abantu 2150 mu gihugu hose barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu mirenge ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha, ku itariki ya 6 Ukuboza, bahawe amahugurwa ku mahame ya community policing no gukumira ibyaha.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi abagize komite z’abaturage zo gukumira ibyaha no kwicungira umutekano (CPC’s) ndetse n’abandi, ku buryo bwo gutahura ibyaha no kubikumira ndetse no kubirwanya bitaraba
Aya mahugurwa y’umunsi umwe, abayitabiriye bahuguwe ku mahame ya community policing, uburenganzira bwa muntu, uruhare rw’abaturage mu gukumira ibyaha ndetse n’ubufatanye bwa komite z’abaturage n’izindi nzego mu kubungabunga umutekano.
Abayitabiriye kandi banahawe ubumenyi ku mateka y’u Rwanda, indangagaciro nyarwanda, isuku n’isukura no kurengera ibidukikije.
ACP Twahirwa yagize ati:” Aya mahugurwa yari agenewe abazahugura abandi; yari arimo Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bose, bakaba aribo nabo bayobozi ba komite z’abaturage zo gukumira ibyaha ku rwego rw’Utugari, abantu 2 mu bagize ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ndetse n’umuyobozi umwe wo ku rwego rw’umurenge mu gihugu hose uko ari 416.
Amahugurwa yabereye mu turere twose 30, akaba yaratanzwe n’abantu 120 barimo abayobozi ba Polisi y’u Rwanda mu turere, abapolisi bashinzwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego ku turere, ndetse ba bamwe mu bagize ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha; aba bose bakaba bari barahawe amahugurwa nk’aya mu kwezi gushize.
ACP Twahirwa yakomeje kandi agira ati:” Aba bahawe amahugurwa bashya, bazageza ubumenyi ku banyamuryango 74,765 mu gihugu bose bagize komite z’abaturage zo gukumira ibyaha (CPC’s) mu gihe kiri imbere. Ikigamijwe cy’ibanze, ni uko bose bagira imyumvire imwe mu bikorwa bigamije gukumira ibyaha, bakaba ijisho ry’umuturanyi bityo bigatuma nta munyacyaha wakwidegembya”.
Yakomeje avuga ko aya mahugurwa azabafasha kumenya neza impamvu zituma habaho ibyaha runaka, bityo bagahita babimenyesha hakiri kare Polisi, kugira ngo habeho gukumira, hakirindwa ko habaho ingaruka mu gihe icyaha cyabaye.
Ubufatanye mu gukumira ibyaha no kwicungira umutekano butuma abaturage ubwabo bagira uruhare mu gukemura ibibazo byabo, ndetse bikanabafasha mu iterambere ryabo.
Ubu bufatanye mu gukumira ibyaha kandi butuma abaturage bumva ko ari ngombwa gufatanya na Polisi y’igihugu mu kurwanya ibyaha, n’ibindi bibangamira imibereho myiza y’abaturage.
Kinyarwanda
English











