Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abantu barasabwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Abantu bamwe  babangamira uburenganzira bw’umwana batazi ko ari icyaha abandi bakaba babikora nkana uretse ko ibyo bidakuraho ko uwabikoze yaba abizi cyangwa atabizi ahanwa.

Ubwo burenganzira harimo ubwo kubaho, kwiga, kwandikishwa mu gihe yavutse, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kurindwa ivangurwa, gushimutwa no gucuruzwa, kugaragaza igitekerezo cye, n’uburenganzira bwo kuruhuka no kwidagadura.

Ababyeyi bamwe bahitamo kuvana abana  babo mu ishuri atari uko babuze ubushobozi bwo kubabonera ibyangombwa ahubwo ari  kugira ngo babafashe imirimo imwe n’imwe .

Kubera ko abantu bamwe bakibangamira uburenganzira bwabo ni yo mpamvu Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abaturarwanda kubwubahiriza no kuyiha amakuru y’ababubangamira.

Ibi byakanguriwe ababyeyi 170 basengera mu itorero Methodiste Libre bo mu karere ka Ruhango bafite abana bafashwa n’Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Compassion.

Babikanguriwe ku itariki 13 Ukwakira 2015 mu kiganiro bagiranye n’ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage  hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Inspector of Police (IP) Angélique Abijuru, akaba yari hamwe n’ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango muri aka karere, Rugendo Jean.

Icyo kiganiro cyabereye mu kagari ka Nyamagana, ko mu murenge wa Ruhango, kikaba cyaritabiriwe n’umushumba w’iri torero muri aka karere, Sibomana Levis.

IP Abijuru yasobanuriye abo babyeyi ko ihohoterwa ryo mu ngo, amakimbirane n’ubukene biri ku isonga mu bituma abana bahunga iwabo bakajya kwibera mu mihanda aho bakora ibikorwa birimo kunywa ibiyobyabwenge nk’urumogi , urugomo, ndetse n’ubujura .

Yagize ati:" Ibikorwa n’imyitwarire by’abo bana biri mu biteza umutekano muke, akaba ariyo mpamvu Polisi y’u Rwanda isaba ababyeyi kwirinda ikintu cyose gishobora gutuma bahunga iwabo."

Yababwiye ko ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa abana birimo kubakubita, kubakoresha imirimo ivunanye, kubaha ibihano bikomeye, kubasambanya, kubata, kutabandikisha  cyangwa gutinda kubikora mu gihe bavutse, kwihekura, no kuvanamo inda.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu ngo, n’irikorerwa abana (Directorate of Anti-Gender-Based Violence and Child Abuse Protection) na Isange One Stop Centers mu turere, ibi ikaba yarabikoze kugira ngo irusheho kurwanya no gukumira biriya byaha no gufasha abakorewe iryo hohoterwa.

IP Abijuru yibukije nomero za terefone zitishyurwa zihamagarwa hatangwa amakuru y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana n’iryo mu ngo, izo nomero akaba ari: 3512, 116 na 3029,  iyi ikaba ari iy’Isange One Stop Centers.

Rugendo yasobanuriye abo babyeyi amategeko ajyanye n’uburenganzira bw’umwana n’ibihano bihabwa uwayishe maze abasaba kuyubahiriza .

Yabibwiye agira ati:"Mukwiye kubera urugero rwiza abana banyu n’abo murera ku babafite."

Sibomana we yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kubera izo nyigisho kandi asaba abo babyeyi kuzazikurikiza.