Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abantu barakangurirwa kutanywa no kudacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kutanywa no kudacuruza inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge kubera ko uretse kuba zishobora gutuma bakora ibyaha,  zinashobora kubatera uburwayi butandukanye ndetse n’ubukene.

 Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa rya litiro 520  z’inzoga y’inkorano itujuje ubuziranenge  yitwa Makokeri, bikaba bivugwa ko ikozwe n'amazi, isukari, umusemburo witwa Pakmaya, amajyani y’icyayi, n'ifu yasewe mu matafari .

 Izi litiro z’icyo kinyobwa kitujuje ubuziranenge zafashwe na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi mu  mukwabu yakoze ku itariki 13 Ukuboza 2015 muri santere y’ubucuruzi ya Nyamirambo yo mu kagari ka Bihumbe, mu murenge wa  Twumba.

 Izi litiro 520 za Marokeri zikimara gufatanwa abantu bane zahise zangizwa. Icyo gikorwa kikaba cyaritabiriwe n’abaturage b’ako kagari.

 Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Twumba, Inspector of Police (IP) Aphrodise Habiyaremye yabwiye abo baturage ko Marokeri, kimwe n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge, uretse kuba bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, binamutera uburwayi butandukanye.

 Yababwiye kandi ati:"Gushora amafaranga muri ibyo binyobwa ni ukuyapfusha ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa. Abantu bakwiye kunywa no gucuruza ibinyobwa bidafite ingaruka mbi ku buzima."

 Na none IP Habiyaremye yabakanguriye kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko, ibyo bakabikora baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe yatuma gikumirwa, kirwanywa, kandi yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abategura kugikora.

 Umwe muri abo baturage witwa Uwimpaye Emmanuel yagize ati:”Uwanyoye ibyo biyoga aba ameze nk’umusazi. Nta kintu na kimwe atinya. Ababinyoye usanga ari bo babangamira abandi babakubita ndetse bakora n’ibindi bikorwa bigayitse."

 Yagize kandi ati:"Simbona impamvu yo kwiyangiririza ubuzima unywa izo nzoga zishobora no gutuma akora ibyaha."

 Undi witwa Bazigira Simon yagize ati: "Nyuma y’ikiganiro twagiranye na Polisi y’u Rwanda mu karere kacu, menye ububi bwa ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge. Nzazirinda kandi ngire uruhare mu kuzirwanya."

 Yagiriye inama abaturage bagenzi be yo kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha aho biva bikagera.