Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abantu barakangurirwa kurengera uburenganzira bw’abana

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kurengera uburenganzira bw’abana. Ubu butumwa buje bukurikira igikorwa cyabaye ku ya 22 Gashyantare 2015, aho uwitwa Uwamungu Regina, ukomoka mu murenge wa Kabarore, akarere ka Gatsibo, ukekwa kuba yarabyaye umwana w’umukobwa maze akamuhamba ari muzima.

Ubwo ibyo byabaga, abaturanyi  bakimara kubimenya, baratabaye, bataburura urwo ruhinja rukiri ruzima, ariko ku bw’amahirwe make, rwitaba Imana ubwo bari mu nzira barujyanye ku kigo nderabuzima cya Kabarore, aho uwakoze ayo mahano arwariye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yashimiye aba baturage kuba baragerageje gutabara uru ruhinja anabashimira kuba baranatanze amakuru ku gihe yatumye polisi igerera ku gihe ahabereye iki gikorwa.

Yagize ati: "Kwihekura ni igikorwa cya bunyamaswa kandi  kigayitse; yagaragaje kandi ko n’ubwo abatugare bagerageje gutabara uru ruhinja, abantu bakwiye kujya bibuka ko ari icyaha".

Yakanguriye abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi kugira ngo bakumire ibyaha mbere y’uko biba kandi bakihutira kumenyesha Polisi n’izindi nzego zibishinzwe igihe ibikorwa nk’ibi bibaye.

Yakomeje agira ati: "Abantu bakwiye kwiha gahunda mu bijyanye no kubyara agaragaza ko abenshi mu bakuramo inda, abajugunya abana babo, n’ababahotora, babiterwa ahanini n’uko baba babyaye bibagwiririye, kuko baba badafite ubushobozi bwo kubabonera ibyangombwa, bagakora biriya bikorwa bigayitse".

Yakanguriye abakobwa n’abagore kujya bakoresha uburyo bubarinda gusama batabishaka aho gufata imyanzuro nk’iriya igayitse nyuma yo gutungurwa no gutwita.

Yagiriye inama utunguwe no gutwita kugisha inama no gusaba ubufasha aho kwihekura cyangwa gufata indi myanzuro inyuranyije n’amategeko.

Ingingo ya 143 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko kwihekura ari ubwicanyi bukorewe umwana wabyaye cyangwa uwo ubereye umubyeyi mu buryo bwemewe n’amategeko, bikaba bihanishwa igifungo cya burundu.