Mu ijoro ryo kuwa kabiri Tariki 06 Ugushyingo 2018 kugeza bukeye kuwa Gatatu Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryakoze ubugenzuzi bw’ibyangombwa by’abashoferi n’iby’ibinyabiziga.
Abantu batandatu (6) bafatwa bagerageza gutanga ruswa ku bapolisi kugira ngo bo guhanirwa amakosa yo kubura bimwe mubyo basabwaga.
Ni umukwabo wabereye mu muhanda munini uva mu karere ka Musanze werekeza mu karere ka Nyabihu hagamijwe kurwanya impanuka zikomoka ku makosa akorwa n’abakoresha umuhanda.
Abafashwe ni Bankundamfite Aboudu w’imyaka 57, Hakizimana Laban w’imyaka 36, Nzabakubwira Emmanuel afite imyaka 32, Niyigena Jean Bosco w’imyaka 33 na Uwamaliya Jackline w’imyaka 50 yari kumwe n’umushoferi we Hakizimana.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police(SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi avuga ko abenshi muri aba bafashwe imodoka zabo zaburaga ibyangombwa bigaragaza ko zakorewe ubugenzuzi bw’ibinyabiziga (Control Technique), gupakira bakarenza urugero ndetse no gutwara imodoka batabifitiye ibyangombwa.
Yagize ati: “Bariya bose bafashwe amakosa yabo ajya gusa, abapolisi babahagaritse babasaba ibyangombwa basanga badafite icyangombwa cy’uko imodoka zakorerewe ubugenzuzi bw’ibinyabiziga (Control Technique) batangira gushaka guha ruswa abapolisi kugira ngo ayo makosa bayaburizemo.”
SSP Ndushabandi akomeza avuga ko abapolisi iyo bahagarikaga imodoka, umushoferi yayivagamo agasanga hanze umupolisi akamuha amafaranga kugira ngo amureke.
Yaboneyeho kuburira bamwe mu bashoferi n’abanyarwanda muri rusange bagifite umuco mubi wo gushaka guha ruswa abapolisi ko bazajya bafatwa bashyikirizwe inzego zibishinzwe gukira ngo zibakurikiraneho icyaha cya ruswa.
Yagize ati: “Nagira ngo nongere mbwire abantu ko leta y’u Rwanda ndetse no muri Polisi y’u Rwanda ruswa itababarirwa ku gipimo cya zero(Zero tolerance),umuntu wese wishuka ko azaha ruswa abapolisi azajya afatwa byihuse.”
Yakomeje akangurira abanyarwanda kugira uruhare mu gufasha Polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya ruswa nk’uko bayifasha kurwanya ibindi byaha birimo ibiyobyabwenge, ubujura, ihohotera n’ibindi kandi bagakomeza gutangira amakuru arebana n’abanyabyaha ku gihe .
Abafashwe bose Polisi yabashyikirije Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB kugira ngo bakurikiranwe.
English









