Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Ukwakira, abantu 2 bafatiwe mu turere dutandukanye barimo umushoferi bafashwe na Polisi bakekwaho gushaka guha ruswa abapolisi bari mu kazi kabo.
Uwo mushoferi witwa Reberaho Pierre yafatiwe mu karere ka Bugesera mu gihe undi muturage witwa Iribagiza Clementine yafatiwe mu karere ka Nyanza.
Reberaho akaba yarafashwe ubwo yashakaga guha umupolisi ruswa, nyuma yo kumufata atwaye imodoka atubahiriza amategeko y’umuhanda.
Iribagiza we akaba yarafashwe igihe yashakaga guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri (20.000Frw) umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi mu karere ka Nyanza ngo amufungurire umugabo we wari watawe muri yombi azira ibindi byaha.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera Superintendent of Police (Supt.) Victor Vandama yavuze ko Reberaho wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite pulaki RAC 869 M yashatse guha umupolisi ruswa y’ibihumbi icumi by’u Rwanda (10.000Frw), nyuma yo kumuhagarika kubera umuvuduko mwinshi yari afite.
Umuvuduko mwinshi ukaba ari umwe mu mpamvu zitera impanuka nyinshi mu Rwanda.
Supt. Vandama yasabye abaturage kureka umuco mubi wo guha ruswa abapolisi, anavuga ko mu karere ka Bugesera kuva mu kwezi kwa kane kugeza ubu abantu icumi bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho guha abapolisi ruswa, umunani (8) muri bo bakaba ari abashoferi.
Kinyarwanda
English











