Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abantu 10,409 bari mu bizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga hirya no hino mu gihugu

Guhera tariki ya 2 ugushyingo 2015, abantu 10,409 bari mu bizamini byo gukorera impushya zo gutwara  ibinyabiziga  hirya no hino mu  gihugu nk’uko bitangazwa n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Abiyandikishije gukora ibizamini bibemerera kubona uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga ni 5,857 mu turere twose. Mu gihe  abagera ku 4,552 bo mu gihugu hose  nabo batangiye gukora ibizamini  by’uruhushya      rubemerera gutwara ibinyabiziga  rutari urw’agateganyo.

Ubuyobozi bw’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda buravuga ko ikorwa ry’ibi bizamini, biri muri gahunda yabo y’uku kwezi kwahariwe abakora ibizamini bya rusange.

Ibizamini byitwa ibya rusange birimo gukorwa ubu, birakorwa n’abaturage biyigisha amategeko y’umuhanda ku giti cyabo,hasuzumwa  ko bafite ubumenyi buhagije ku birebana n’amategeko y’umuhanda, noneho abazabitsinda,bakazahabwa impushya zo gutwara ibiyabiziga nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe  kubungabunga umutekano wo mu muhanda Superintendent of Police (SP) JMV Ndushabandi.

Gahunda y’ibyo bizamini iteye ku buryo bukurikira: Abo mu mujyi wa Kigali bakoze ibyo bizamini kuva tariki ya 2-7 ugushyingo,Intara y’amajyepo hiyongereyeho uturere twa Rusizi,Nyamasheke,Karongi,Rutsiro,na Ngororero barimo kubikora guhera tariki ya 9-11 Ugushyingo,Intara y’Amajyaruguru hiyongereyeho uturere twa Nyabihu na Rubavu ni ukuva tariki ya 16-18 Ugushyingo, naho abiyandikishije gukorera ibyo bizamini bo mu turere tw’Intara y’I Burasirazuba bo bakaba bagomba kubikora guhera tariki ya 23-25 Ugushyingo 2015.

Ubuyobozi bw’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda butangaza ko ibizamini  nk’ibyo binateganyijwe kuzakorwa mu kwezi gutaha k’Ukuboza  n’abasanzwe biga amategeko y’Umuhanda mu  mashuri asanzwe atanga ubwo bumenyi.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe  kubungabunga umutekano wo mu muhanda Superintendent of Police (SP) JMV Ndushabandi yasabye abiyandikishije gukorera izo mpushya zo gutwara ibinyabiziga kujya bazinduka bakagera aho ibizamini bikorerwa mu turere twabo kugira ngo babikore hakiri kare, ku buryo binabafasha bo ubwabo gusubira muri gahunda zabo vuba.

SP JMV Ndushabandi yasabye kandi abantu biyandikisha gukora ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga kujya bakurikiza neza amabwiriza yo kwiyandikisha, kuko hari aho byagaragaye ko hari ababikora nabi maze ntibibone kuri za lisiti mu gihe cyo gukora ibyo bizamini.

Biyandikisha muri ubu buryo bukurikira: Kujya muri terefone yawe ahandikirwa ubutumwa bugufi (SMS),kwandikamo nimero y’irangamuntu yawe,gusigamo umwanya,ukandika akarere  wifuza kuzakoreramo ikizamini,gusigamo umwanya,kwandika uruhushya wifuza gukorera,(urugero;B,C,D….noneho niba ari urw’agateganyo andika P),ugasiga umwanya,ukurikizaho kwandika uruhushya usanganywe  (urugero niba wari usanganywe urwa A urandika nimero yarwo,niba ushaka gukorera urw’agateganyo nta rundi usanganywe,urandikamo umubare wa  0) ugasigamo uumwanya,hanyuma ukandika nimero y’urupapuro wishyuriyeho amafaranga muri banki yo kwiyandikisha gukora icyo  kizamini.

Iyo urangije wohereza ubwo butumwa kuri 3126 hanyuma ugahita ubona ubundi butumwa bugusubiza ko wemerewe kuzakora icyo kizamini.