Kuri uyu wa Kane, tariki 28 Nzeri, Polisi y’u Rwanda yagiranye inama n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) n’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) hagamijwe gufata ingamba zo kurwanya ikibazo gikomeje kwiyongera cy’ubujura bw’ibikorwaremezo bikoreshwa mu gukwirakwiza umuriro n’amazi.
Ni inama yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, yari iyobowe n’umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye wari kumwe n’umuyobozi Mukuru wa REG, Armand Zingiro, n’umuyobozi Mukuru wa WASAC; Omar Munyaneza, abacuruza ibyuma bishaje ndetse n’abayobozi b’inganda zibitunganya.
Kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka, abagera kuri 829 bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza imiyoboro ikwirakwiza umuriro n’amazi.
Nk’uko REG ibivuga, ubu bujura bw’ibikorwaremezo by’amazi n’amashanyarazi bwagize ingaruka zikomeye ku miyoboro y’amashanyarazi, amapoto, insinga zica mu butaka ndetse no kwangirika kw’ibindi bikoresho bitanga umuriro.
Polisi y’u Rwanda imaze kugarura byibuze insinga z’amashanyarazi zari zibwe zireshya na metero 12,360 aho bamwe mu bangiza ibyo bikorwaremezo bafashwe, barimo abantu 50 batawe muri yombi mu kwezi gushize.
Imibare igaragaza ko intara y’Amajyepfo ari yo ifite umubare munini w’abafatiwe muri ibyo bikorwa bangana na 39%, igakurikirwa n’intara y’Amajyaruguru ifite 26%, Intara y’Iburengerazuba n’iy’Iburasirazuba zikagira 13%, mu gihe Umujyi wa Kigali wagaragayemo 9%.
IGP Namuhoranye yavuze ko hagiye kongerwa imbaraga mu bikorwa byo gufata abishora muri ibi bikorwa biteza umutekano mucye, bikanadindiza iterambere ry’igihugu, yihanangiriza abagura ibyuma bishaje birimo n’ibiba byibwe.
Yagize ati: “Niba ukora ubucuruzi, kora ku buryo ubucuruzi bwawe bukurikiza amategeko. Kugura ibikoresho byavanywe ku miyoboro y'amashanyarazi cyangwa se ikwirakwiza amazi byibwe, ibyapa byo ku mihanda n'ibindi bikorwaremezo rusange, ni ibintu tudashobora kuzihanganira. Abishora muri ibyo bikorwa bazakomeza gushakishwa kandi uzabifatirwamo azahanwa bikomeye.”
Yakomeje agira ati: “Mu busanzwe ibikoresho nk’ibi ntibijya bifatwa nk’ibishaje ngo byatakaje agaciro keretse iyo bigurishijwe n’ikigo kibifitiye ububasha.
Muri byo harimo nk’ibyuma byifashishwa mu gupfuka inzira z’amazi ku mihanda, insinga z’amashanyarazi n’izikwirakwiza interineti, imisumari y’ifashishwa mu gufunga amapoto y’amashanyarazi, kashi pawa, n’ibindi bikoresho bifitanye isano na byo bikunze kwibwa.”
Ikindi cyagarutsweho muri iyi nama ni bamwe mu bakora ubucuruzi bw’ibyuma bishaje binyuranyije n’amabwiriza yashyizweho, batangije kampani zigura ibi byuma badafite ibyangombwa bibibemerera.
Umuyobozi Mukuru wa REG, Zingiro yavuze ko kwangiza ibikorwaremezo by'amashanyarazi byabaye imwe mu mbogamizi zikomeye bahura na zo mu bice bitandukanye by'igihugu.
Yongeyeho ko bigira ingaruka ku ikwirakwizwa ry’amashanyarazi ku baturage, bigatera umutekano mucye, kudindiza ubukungu bw’igihugu, igihombo, impanuka z’amashanyarazi n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Munyaneza na we yavuze ko ibi bikorwa byo kwangiza ibikoresho bikwirakwiza amazi n’umashanyarazi bigira ingaruka ku bikorwa bya Leta n’intego yihaye yo kugeza amazi meza ku banyarwanda bose mu mpera z’umwaka wa 2024.
Gukaza ingamba zo kurwanya abangiza ibi bikoresho n’abagura ibyibwe hakorwa imikwabu yo gufata abazakomeza kubigaragaramo, kugenzura inganda zitunganya ibyuma bishaje, guhanahana amakuru no gukangurira abaturage gutanga amakuru, ni zimwe mu ngamba zafatiwe muri iyi nama zo kurushaho guhangana n’ubujura bwibasira insinga z’amashanyarazi n’ibindi bikorwaremezo