Iyo ibidukikije byitaweho, nabyo biri mu biteza imbere imibereho y’abatuye igihugu bikanageza igihugu muri rusange ku majyambere arambye.
Ibi ntawabishidikanyaho afatiye urugero ku byakozwe na Leta y’u Rwanda muri politiki yo kurengera ibidukikije cyane amashyamba,urebye aho yadukuye n’aho u Rwanda rugeze ubu ku birebana n’uko ibihe bisimburana, cyane cyane iby’ihinga kandi mu bice byose by’igihugu, aho tutagifite uduce tw’igihugu twokamwe n’amapfa, utundi tuzwi nk’ututera tugomba guhora mu nzara n’ibindi,..
Polisi y’u Rwanda ikomeje kugira abantu inama yo kutishora mu bikorwa byose byangiza ibidukikije n’ibijyanye nabyo, haba gutema amashyamba bitemewe, gutwika amakara, n’ibindi,….
Ibi bibaye nyuma y’aho, kuri uyu wa kane taliki ya 18 Ukuboza, abantu 12 bafatiwe mu gikorwa cyo gutema ishyamba bitemewe n’abandi 11 bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, mu murenge wa Nyamata ho mu karere ka Bugesera .
Mu karere ka Kayonza kandi Polisi yahatiye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ipakiye ibiti by’umushikiri ubu ikaba ifungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarondo.
Kuri ibi bikorwa, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba, Senior Superintendent Benoit Nsengiyumva avuga ko abantu birengagiza itegeko rirengera ibidukikije kandi rigahana ababyangiza Polisi ibagira inama yo kubireka, abatabiretse bakabihanirwa.
Yagize ati:”Kugeza ubu nta muturarwanda utakwishimira ibyiza ingamba zo kurengera ibidukikije zagejeje kuri benshi muri bo, umusaruro wo mu buhinzi wariyongereye kandi hose, ibi bikongera ubukungu bw’umuturage n’ubw’igihugu muri rusange, bwa bukene bwo mu miryango buragenda buba umugani buhoro buhoro bikanongera umutekano mu miryango no mu gihugu muri rusange.”
Senior Superintendent Nsengiyumva akaba yarangije ahamagarira abantu kuba inyangamugayo barwanya ibyo bikorwa kandi bihutira gutanga amakuru ku babikora cyangwa ku ho byaba bikorerwa.