Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abandi bapolisikazi b’u Rwanda bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro

Biteganyijwe ko, ku itariki 25 Mutarama, abandi bapolisi mirongo inane,barimo ab’igitsinagore mirongo irindwi na batatu, bazajya mu bitumwa bw’amahoro muri  Sudani y’amajyepfo, Darfur,Central Africa Republic na Ivory Cost.

Abapolisikazi 40 bazajya muri Darfur, icumi muri Ivory Cost, babiri muri Central Africa Republic, naho 21 bajye muri Sudani y’amajyepfo, biyongeraho barindwi b’igitsinagabo.

Ku ya 22 Mutarama,Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda,CG Emmanuel K. Gasana, yagiranye inama nabo, ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, ku Kacyiru.

Iyi nama yitabiriwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, ushinzwe ubutegetsi n’abakozi,DIGP Juvenal Marizamunda n’abandi bayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda batandukanye.

Mubyo CG Gasana yabwiye aba bapolisi kuzirikana mu gihe cyose bazaba bari mu butumwa bw’amahoro, harimo,kujyanisha ibyo bakora n’intego hamwe n’indangagaciro bya Polisi y’u Rwanda,guhesha isura nziza iguhugu,ubunyamwuga, ndetse no gukomeza kugira imyitwarire n’imigirire byiza.

CG Gasana yagize ati,̋ Mugiye guhagararira igihugu.Mugomba kugihesha agaciro.Kwubahiriza ingandagaciro za Polisi y’u Rwanda, bifasha mu bufatanye mpuzamahanga.̋

Ati,̋ Ntimugomba kurenga imbibi, kandi buri wese agomba kwiyungura ubumenyi.Mugomba kwishimira agaciro igihugu kibaha.̋

Yabifurije kugenda no kugaruka amahoro.Ubu, hejuru ya makumyabiri ku ijana by’abapolisi b’u Rwanda, bagizwe n’igitsinagore ,kandi intego n’ukugera kuri mirongo itatu ku ijana.

Polisi y’u Rwanda igira inama ngarukamwaka ihuza abapolisikazi,bisuzumiramo kandi bagafatiramo ingamba zijyanye n’akazi n’imibereho byabo.