Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abana bo mu ishuri Life International Christian Academy barishimira ubumenyi bahawe na Polisi mu kurwanya inkongi y’umuriro

Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kurwanya no gukumira inkongi z’umuriro ndetse no gutabara ahabaye impanuka,  kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ugushyingo 2018 ku kicyaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda yakiriye abana b’abanyeshuri , inshuke n’abo mu mashuri abanza bose hamwe bagera kuri 200 baturutse mu ishuri ryitwa Life international Christian academy.

Aba bana bakiriwe banahugurwa n’umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara ahabaye impanuka, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega.

Amahugurwa yabahaye yari mu byciro bibiri byose byibanze ku butabazi bw’ibanze mu gihe habaye inkongi y’umuriro.

ACP Seminega yabanje kubereka uko bashobora gusohoka mu nzu yafashwe n’inkongi  aho yabagaragarije ko atari byiza gusohoka   biruka bahagaze ko ahubwo igihe cyose umuntu ari mu nzu igafatwa n’inkongi y’umuriro  agomba gusohoka bakurura inda hasi akanacishamo akibirindura kugira ngo adatiza umurindi umuriro.

Igice cya kabiri ACP Seminega yaberetse uko bakoresha imashini zizimya umuriro, igihe habaye inkongi y’umuriro.

ACP Seminega avuga ko kuba gahunda yo kwigisha abana bato uko barwanya bakanirinda inkongi z’umuriro bidatangiriye kuri bariya baturutse mu ishuri Life international Christian academy ko ahubwo ari gahunda isanzwe iba kandi ikazanakomeza.

Avuga ko iyi gahunda ari nziza kuri Polisi y’u Rwanda ndetse no ku gihugu muri rusange.

Yagize ati “Iyi gahunda tuyifitemo inyungu kuko tuba dutekereza ko turimo gukumira inkongi mu mashuri aho abana biga, ndetse no mu miryango yabo baturukamo.Urabizi kandi ko abana bato batajya bibagirwa,niba wigishije abarenga ijana,ubwo urumva umubare w’abantu bazagenda babibwira, ibi kandi biratanga icyizere cy’ejo hazaza mu kurwanya no gukumira inkongi z’umuriro.”

Birungyi Lam,umuyobozi w’iri shuri akaba yaje aherekeje abanyeshuri yishimiye  uburyo Polisi y’u Rwanda yakiriye neza abana ndetse ikanabaha ubumenyi mu kurwanya no gukumira inkongi z’umuriro.

Yagize ati” Ubusanzwe dufite porogaramu yigisha kuri ibi bintu byo kurwanya inkongi, ariko tubyigisha mu magambo gusa, ariko uyu munsi abana bashoboye kwibonera ubwabo ibyo twababwiraga, bize uko bakwikura mu nzu yafashwe n’inkongi ndetse abapolisi babigishije uko bakoresha imashini zizimya umuriro haramutse habaye inkongi.”

Ruth Kaliningufu na Benjamin Kivundu ni bamwe mu banyeshuri bahuguwe,bavuze ko uru rugendo shuri rubafashije kumenya uko bakwikura mu nzu yafashwe n’inkongi y’umuriro,ndetse baniga ukuntu bakoresha imashini zizimya inkongi.

Aba bana bongeyeho ko ikintu k’ingezi kurusha ibindi ni uko bigishijwe kwirinda ikintu cyose gishobora guteza inkongi y’umuriro, nko gukinisha insinga z’amashanyarazi, gukinisha ibintu byose bishobora gutanga umuriro .

Polisi y’u Rwanda ivuga ko kuri ubu mu gihugu inkongi zimaze kugabanuka ku kigero gishimishije aho zagabanutse ku gipimo cya 45%, kuri ubu Polisi ishobora kumara icyumweru ntawe uyihamagaye ku butabazi bw’inkongi ,ariko yifuza ko byazagabanyuka kurushaho.