Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu na Burera, ku itariki 11 Gashyantare, yagiranye inama n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, ibasaba gukorana neza n’inzego z’umutekano hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Aganira n’abo muri Rubavu bagera kuri 500, umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP), Callixte Kalisa, yabasobanuriye akamaro k’iyo mikoranire myiza, kandi abashimira uruhare bagira mu kwicungira umutekano.
SSP Kalisa yababwiye ati:"Bamwe mu bantu bakwirakwiza ibiyobyabwenge nk’urumogi, bakunze kwifashisha abamotari igihe bashaka kurukura ahantu hamwe barujyana ahandi. Mugomba buri gihe kugira amakenga ku bantu mutwaye kuri moto, kandi uwo muketse ko afite ibiyobyabwenge cyangwa ibindi bintu binyuranije n’amategeko, mugahita mumenyesha Polisi y'u Rwanda."
Yabasobanuriye ko guhererekanya amakuru ku gihe ari bumwe mu buryo bwo gukumira no kurwanya ibyaha, kandi ko usibye ibyo, imikoranire myiza ituma hafatwa ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.
Yababwiye ko ibindi byaha bikunze kugaragara muri aka karere harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aha akaba yaragize ati:" Kugira ngo ibyaha by’ubwoko bwose bikumirwe, hakenewe ubufatanye hagati y’inzego zinyuranye."
SSP Kalisa yabwiye kandi abo bamotari kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.
Ukuriye impuzamashyirahamwe yabo, Sentibagwe Gafora, yavuze ko iyi nama bagiranye na Polisi y'u Rwanda muri aka karere ari ingirakamaro kuko basobanuriwe uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.
Yakomeje agira ati:"Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye. Kuwubumbatira bikwiye kuba inshingano ya buri wese."
Mu izina rya bagenzi be, yijeje Polisi y’u Rwanda muri aka karere ko, uretse kwirinda ibyaha, bazajya banayiha amakuru yatuma bikumirwa.
Na none kuri iyi tariki, bene ubu butumwa bwahawe abamotari 42 bo mu karere ka Burera, bakaba bo barabugejejweho na Assistant Inspector of Police (AIP) Phélin Nshimiyumukiza, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere.
Yabagiriye inama yo gushyiraho ihuriro rishinzwe bw’umwihariko kurwanya ibyaha (Anti- Crime Club) anabizeza ko izo nama zizajya ziba kenshi mu rwego rwo gushimangira ubwo bufatanye.
Kinyarwanda
English











