Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abamotari bo muri Nyamagabe baganirijwe ku ruhare rwabo mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda

Mu gihe ku itariki ya 14 Ugushyingo Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda, abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Nyamagabe bahuye n’abamotari bibumbiye mu makoperative akorera muri aka karere ari yo COTAMONYA, COTRANYA na COMONYA, babaganiriza ku ruhare rwabo mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, babasaba kubahiriza amategeko y’umuhanda, hagamijwe kwirinda no gukumira impanuka zihitana abantu ndetse zikanakomeretsa abawukoresha zikaba na none zangiza ibikorwa by'iterambere bitandukanye.

Assistant Inspector of Police (AIP) Alexis Muyoboke uhagarariye ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Nyamagabe yabwiye aba bamotari kubahiriza amategeko n’amabwiriza ajyanye no kwambukiranya umuhanda, cyane cyane bakubaha abanyamaguru kuko na bo bafite uburenganzira bwo gukoresha umuhanda.

Yarababwiye ati,"Bamwe muri we rwose ntabwo bubahiriza ibyapa ndetse n’ahagenewe kwambukirwa n’abanyamaguru, hazwi ku izina ry’icyongereza nka Zebra crossing cyangwa twa turongo dutambitse tw’umweru duciye mu muhanda. Mumenye ko igihe umunyamaguru yamaze kwinjira mu muhanda ashaka kwambuka mugomba guhagarara akabanza akambuka kugira ngo mutamuhutaza hakaba impanuka."

AIP Muyoboke yabwiye abo bamotari kwitwararika bakubahiriza amategeko y’umuhanda, aburira abayarengaho kwisubiraho, bitaba ibyo bagahabwa ibihano byateganyijwe.

Yababwiye ati,"Hari imyitwarire mibi isigaye igaragara kuri bamwe mu bamotari batacyubahiriza amwe mu mategeko y’umuhanda. Hari abakora batujuje ibyangombwa, nko gutwara nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, kutambika ingofero abagenzi no gutwara abagenzi barenze umuntu umwe kuri moto ari byo bakunze kwita gutendeka. Ibi rero mubyirinde."

Yabasabye kwirinda umuvuduko ukabije, uburangare, kuvugira kuri terefone cyangwa kuyandikamo ubutumwa bugufi batwaye, gutwara basinze cyangwa bananiwe, kuko ibi byose biri ku isonga mu bituma utwaye ikibiziga akora cyangwa ateza impanuka mu muhanda.

Abamotari biyemeje ko bagiye gukora uko bashoboye bakubahiriza amategeko, bakazasoza umwaka neza nta mpanuka bagizemo uruhare.

Icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda cyatangirijwe mu karere ka Musanze.