Abayobozi ba Polisi mu turere twa Gatsibo na Nyagatare bahuye n'abamotari babagira inama yo kuba bamwe mu barwanya ibyaha aho bakorera, bashyiraho ubufatanye n'inzego zishinzwe umutekano kandi birinda ikintu cyose cyabagusha mu cyaha.
Ubu butumwa bwatanzwe ku italiki 24 Ukuboza mu nama zitandukanye muri utu turere, aho abamotari bihanangirijwe gukomeza gutwara abantu banyuze ku mipaka itemewe ,bajya cyangwa bava mu gihugu duturanye.
Mu karere ka Nyagatare , umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Chief Superintendent of Police(CSP) Johnson Sesonga yababwiye ati:"Igihe cyose muzafatwa mukoresha imipaka itemewe, muzafatwa nk'abanyabyaha, uretse ibyo kandi, murasabwa gutanga amakuru ku waba agerageza kwinjira cyangwa gusohoka mu gihugu awukoresheje."
Yabibukije ko abacuruzi b'ibiyobyabwenge, abatwara magendu n'abandi bakoresha inzira nk'izi kandi bakifashisha abamotari mu ngendo zabo maze abasaba kwirinda gukoreshwa nabo.
CSP Sesonga yagize ati:"Hari abakora ibyaha bitwikiriye umurimo mukora, niyo mpamvu tubasaba gukorana n'abashinzwe umutekano , mutanga amakuru kubo mukeka kugirango bakurikiranwe ndetse bafatwe bibaye ngombwa."
Yabasabye gukomeza kubahiriza amategeko y'umuhanda ku nyungu zabo n'iz'abo batwara, kugirango hirindwe impanuka zigira ingaruka ku buzima bw'abantu.
Indi nama nk'iyi yayobowe na Superintendent of Police(SP) Eric Kabera , uyobora Polisi mu karere ka Gatsibo, nawe wasabye abamotari kwitandukanya n'abakora magendu babakoresha ibyaha bitandukanye birimo n'icuruzwa ry'abantu.
Yabasabye gukorana n'abashinzwe umutekano aho yagize ati:"Imikoranire ya Polisi n'abamotari ni myiza ariko dukeneye ko izamura urwego dufatanyiriza hamwe kurwanya ibyaha , niyo mpamvu tubasaba kuba intangarugero."
Yavuze ku ruhare rwabo mu kurwanya ibyaha aho yagize ati:" Abacuruza ibiyobyabwenge babakoresha mu kubikwirakwiza , mukwiye guhangayikishwa n'aho baba babijyanye maze mukabimenyesha Polisi."
Yababwiye ko iyo batanze amakuru ku gihe, baba batanze umusanzu wabo ku gukumira no kurwanya ibyaha.
Nko muri Nyagatare, abamotari bakorera muri Gatsibo bagiriwe inama yo kubaha amategeko y'umuhanda nk'uburyo bwo kwirinda impanuka
John Gihanuka, uyobora abamotari muri Nyagatare, yavuze ko bishimira gahunda Polisi ibagezaho zituma baba abaturage beza batanga umusanzu ku mutekano w'igihugu.
Yagize ati:"Izi nama zikwiye gukomeza kuko zidukeburira inshingano zacu ku bo duha serivisi."
Kinyarwanda
English











