Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yasabye abatwara abagenzi kuri moto bo mu turere twa Karongi na Rusizi, guha agaciro ndetse bagashyira imbere ubuzima bwabo mu byo bakora byose; ni ukuvuga kwirinda impanuka ziterwa ahanini n’uburangare ndetse n’andi makosa yo mu muhanda bamwe muri bo bakunze gukora.
IGP Gasana yabibabwiye ejo kuwa kane tariki ya 15 Gashyantare, ubwo yaganiraga nabo bakorera muri utwo turere twombi. Iki gikorwa cyo kuganira nabo kikaba kiri muri gahunda za Polisi y’u Rwanda zo gukangurira abatwara ibinyabiziga kwirinda impanuka cyane cyane iziterwa n’abamotari.
Yaboneyeho n’umwanya wo kubashimira ubufatanye n’imikoranire myiza iri hagati yabo na Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha, ndetse n’uruhare rwabo bagira mu iterambere ry’igihugu. Yanabasabye kandi kwibumbira mu mashyirahamwe kugira ngo barusheho gukora neza aka kazi ndetse abashishikariza kugira isuku ku mibiri, ku myambaro yabo n’iy’akazi no kuri moto zabo.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yababwiye ko uburangare bwa bamwe mu bamotari mu muhanda kandi batwaye ikinyabiziga, ari kimwe mu biteza impanuka zitwara ubuzima bw’abatari bake.
IGP Gasana yagize ati:” mu gihe udafite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, moto idafite icyemezo kiyemerera gukora aka kazi, nta bwishingizi ufite; ntuba wemerewe gukora uyu murimo. Uba wica amategeko y’umuhanda”.
Yakomeje agira ati:” iyo utubahiriza amategeko y’umuhanda, uba ushyira mu kaga ubuzima bwawe ndetse n’ubw’umugenzi utwaye ndetse n’abandi bakoresha umuhanda. Kugira ibyangombwa byo gutwara ikinyabiziga ntibihagije, mwirinde umuvuduko ukabije, kugenda nabi mu muhanda, no kutubahiriza ibimenyetso n’amatara byo mu muhanda”.
Impanuka ziterwa n’abamotari zigize umubare munini w’impanuka zabaye mu bihe bishize; zingana na 18.5 ku ijana by’impanuka zose zabaye umwaka ushize, na 30 ku ijana by’impanuka zose zabaye mu kwezi gushize.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Tony Kuramba, ushinzwe ishami ry’itumanaho mu kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), yavuze ko bazi neza ko hari imbogamizi zimwe na zimwe abamotari bafite zituma uyu mwuga wabo utagenda neza. Yongeyeho ko iki kigo kirimo gukorana n’izindi nzego kugira ngo ibi bibazo bikemurwe.
Iyi nama kandi yari yanitabiriwe n’umuyobozi ushinzwe ibyo gutwara abantu muri iki kigo Aaron Ndagijimana ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu turere twa Karongi na Rusizi n’abandi batandukanye.
Kinyarwanda
English











