Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abamotari bo mu turere twa Huye na Gisagara bakanguriwe kurushaho kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana, ku itariki 17 Nyakanga 2015 yagiranye inama n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, abo bakunze kwita 'Abamotari' bo mu turere twa Huye na Gisagara, mu ntara y’Amajyepfo, basagaga igihumbi, maze abakangurira kurushaho kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka zo mu muhanda zihitana kandi zikomeretsa abantu no kwangiza ibikorwa by’iterambere.

Abo mu karere ka Huye bibumbiye mu mashyirahamwe abiri ariyo: Cooperative Intambwe Motars- Huye-(CIM) na Cooperative de Transport de Taxi Moto Huye (COTTAMOHU), naho abo muri Gisagara bibumbiye muri Cooperative Dufashe Abagenzi Gisagara (CODUAGI).

Iyo nama yabereye ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ryayo rya Huye, yitabiriwe n’Umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène na bamwe mu bofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda, ikaba kandi iri muri gahunda ngari ya IGP Gasana yo gusura abafatanya bikorwa ba Polisi y’u Rwanda kugira ngo baganire ku ngamba n’ubufatanye mu kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha.

IGP Gasana yabwiye abo bamotari ko bakora umwuga mwiza kuko ufitiye akamaro abawukora, imiryango yabo, n’igihugu muri rusange, aha akaba yarabamenyesheje ko batwara abagenzi bagera ku 60,000 ku munsi.

Yabasobanuriye ko kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo biri mu nyungu zabo n’abakoresha umuhanda muri rusange kuko iyo impanuka ibaye idatoranya.

Yababwiye ko impanuka zo mu muhanda ziterwa akenshi n’umuvuduko ukabije, gukoresha terefone utwaye ikinyabiziga nko kwitaba, guhamagara no kwandika ubutumwa bugufi utwaye ikinyabiziga, guheka abagenzi barenze umwe, kuvanga abagenzi n’imitwaro, no gutwara ikinyabiziga wasinze, unaniwe cyangwa udafite uruhushya rwo kugitwara, bityo abasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.

IGP Gasana yababwiye kandi kujya bambara umwambaro uranga umwuga wabo mu gihe cyose bari kuwukora, no kujya bahita bahagarara mu gihe bahagaritswe n’umupolisi  cyangwa undi muntu  wese ubifitiye ububasha.

Yabasabye gukomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha buri wese aba ijisho rya mugenzi we, batangira amakuru ku gihe, kandi vuba.

Ibindi IGP Gasana yabakanguriye kwirinda harimo kudatwara moto banyoye ibisindisha, kwirinda gutwara moto badafite uruhushya rwo kuyitwara, kudatwara umuntu bazi neza ko agiye gukora ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano, ahubwo bagahita bamenyesha inzego z’umutekano bakibimenya.

Yabibukije ko kugira ngo umuntu atangire gukora uyu mwuga agomba kuba afite ibyangombwa bibimwemerera birimo uruhushwa rwo gutwara moto, urumwemerera gukora uyu mwuga, hamwe n’ubwishingizi kandi ababwira kujya babigendana mu gihe cyose batwaye moto.

Yababwiye kujya bubaha ibyapa, amatara n’ibimenyetso byo ku muhanda, no kudatwara imitwaro kuri moto, kandi ababwira kudatwara abagenzi barenze umwe.

IGP Gasana yababwiye ati:"Umutekano ureba Umuturarwanda wese. Buri wese akwiye kwirinda no kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano atanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko".

Yagize kandi ati:" Impanuka zo mu muhanda zishobora rwose gukumirwa buri wese aramutse yubahirije amategeko n’amabwiriza by’umuhanda kandi imvugo ikwiye kuba ingiro".

Yasezeranyije impuzamashyirahamwe yabo inkunga ya miriyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda izabafasha kubaka inyubako izakorera.

Kayiranga Muzuka yashimiye IGP Gasana ku nama yagiriye abo bamotari kandi abasaba kuzazishyira mu bikorwa kugira ngo barusheho kwiteza imbere ubwabo, imiryango yabo, n’igihugu muri rusange ari nako birinda ibyaha kandi bagira uruhare mu kubirwanya no kubikumira.

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’abakora uyu mwuga mu ntara y’Amajyepfo yitwa Union de Cooperatives de Taxis Motos du Sud (UCOTAMOS), igizwe n’amakoperative 11 afite abanyamuryango 4874 , Nsabimana Jerome,  yagize ati:" Inama Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana yatugiriye ni nziza kandi zaziye igihe kuko zongeye kuduhwiturira kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga wacu kandi zatumnye turushaho gusobanukirwa uruhare rwacu mu kubungabunga no gusigasira umutekano".

Yagize kandi ati:"Dukora akazi kacu nta nkomyi kuko hari umutekano usesuye mu gihugu. Birakwiye rero ko tugira uruhare mu kuwusigasira, dukurikiza amategeko agenga umwuga wacu kandi twirinda icyaha aho kiva kikagera kandi tugatanga amakuru ku gihe y’ugiye, uteganya cyangwa uwakoze ikintu cyose kinyuranije n’amategeko. "

Nsabimana yasabye bagenzi be gushyira mu bikorwa inama bagiriwe n'impanuro bahawe.