Abamotari bo mu karere ka Nyamasheke basabwe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha. Ubu butumwa babuhawe na Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Ndayisabye uyobora Polisi mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Mata, ubwo yagiraga inama n’abamotari bagera ku 180 bakorera mu makoperative atatu ariyo COTRAMONYA ibarizwa mu murenge wa Kanjongo, COMONYA ikorera mu murenge wa Bushekeri na COMONYARU ikaba ikorera mu murenge wa Ruharambuga.
Iyi nama ikaba yarabereye mu cyumba cy’inama y’akarere ka nyamasheke mu murenge wa Kagano akagari ka Ninzi.
Mu biganiro bahawe, CIP Ndayisabye yababwiye ko umutekano ari inkingi ikomeye y’iterambere, abasaba kurwanya ikintu cyose cyahungabanya iterambere ry’abatuye akarere ka Nyamasheke by’umwihariko n’igihugu muri rusange.
Yabakanguriye kwirinda impanuka kandi abibutsako bagomba kugira uruhare muri iki gihe tugiye kujyamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatusi muri mata 1994, abasaba kuzakigira icyabo.
Yabwiye abo bamotari ko nta terambere ryabaho batagize gahunda yo gutangira amakuru ku gihe iyabo, bakamenya abo batwara, babona ari abantu bakemangwaho ubugizi bwa nabi bakabimenyesha inzego z’umutekano kuko kwirinda biruta kwivuza.
Muri iyi nama kandi, yabasabye kwirinda impanuka zo muhanda bubahiriza amategeko kandi bakirinda gukora ikosa ryo kwanga guhagarara igihe umupolisi abahagaritse, kuko ari ikinyabupfura gike n’imyitwarire itari iya kinyamwuga kandi abibutsa ko bihanwa n’amategeko.
Yasabye abamotari kwirinda gupakira ibirenze ubushobozi bwa moto, kubahiriza amatara yo ku muhanda, kandi bakagira uruhare mu kwicungira umutekano, abakangurira gutwara moto bafite ibyangombwa byose bisabwa, gutanga serivise nziza no gukorana bugufi na Polisi y’igihugu batangira amakuru ku gihe ku byaha byakozwe cyangwa bigiye gukorwa. Aha yagarutse ku kibazo cy’abatwara kuri moto ibiyobyabwenge cyangwa abagenzi bafite ibiyobyabwenge ko iyo bigaragaye ko bari babizi babihanirwa nk’ibyitso by’abo bahetse.
Yabasabye kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge, bagafata neza ababagana ndetse nabo ubwabo bakarangwa n’isuku batibagiwe kubahiriza amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.
Uwase Francois umuyobozi wa koperative COMONYARU yavuze ko abamotari bishimiye ibiganiro bahawe, bakaba bagiye gushyira mu bikorwa inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda, kandi ko hagiye kwerekana impinduka nziza mu mikorere yabo ya buri munsi barushaho gutangira amakuru ku gihe.
Kinyarwanda
English











