Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abamotari b’i Nyagatare na Karongi bibukijwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Ku itariki ya 6 Ukuboza 2016, mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Nyagatare, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’aka karere bahaye ikiganiro abatwara abagenzi bagera kuri 200 bakorera mu mujyi wa Nyagatare no mu nkengero zawo bahuriye mu ishyirahamwe NMCU (Nyagatare Motorists Cooperative Union), bibutswa uruhare rwabo mu kwicungira umutekano, banasabwa kurushaho gukumira no kurwanya ibyaha.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mupenzi George wari witabiriye iyi nama, yasabye aba bamotari kurushaho gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano, batangira amakuru ku gihe y’abinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko kuko bashobora kuba barimo abayabyaha ndetse n’abinjiza ibiyobyabwenge aho yagize ati:”Abambutsa ibiyobyabwenge nimwe bifashisha ngo babigeze aho bashaka kubigeza, ni namwe rero mukwiye kubatangaho amakuru kuko ingaruka z’ibyo binjiza bitemewe namwe zibageraho, mukorane n’inzego zishinzwe umutekano muri byose.” 

Mu bindi yababwiye, harimo  kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza, umuganda ndetse no gutungira agatoki inzego zibishinzwe abayobozi banyereza inkunga zigenewe guteza imbere imibereho y’abaturage no kurwanya ikintu cyose cyasubiza inyuma iterambere akarere gafite, anashimira Polisi y’u Rwanda uko ifasha abaturage mu kwiteza imbere.

Umuyobozi wa Polisi  muri aka karere,  Chief Superintendent of Police (CSP) Johnson Sesonga, yababwiye ko umutekano ari inkingi ikomeye y’iterambere ry’igihugu, abasaba kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose cyawuhungabanya, kugirango akarere kabo gakomeze gutera imbere, abasaba kwirinda gufasha abantu bambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko kuko hashobora kuba harimo abashobora guhungabanya umutekano.

CSP Sesonga yagize ati:”Muri aka karere kacu, hari bamwe muri mwe mufasha abanyabyaha kwambuka cyane cyane bakoresheje imipaka itemewe, mumenye ko bamwe bashobora kuba ari inkozi z’ibibi abandi ari abanyabyaha, ndetse bakaba baninjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu ndetse n’ibiyobyabwenge. Tuzi neza ko muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda, ikaba ariyo mpamvu tubasaba ko mwacika ku bikorwa nk’ibi, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, mugafatanya n’inzego z’umutekano, tugakomeza kugera ku mutekano n’ iterambere birambye.”

Yakomeje ababwira ko bakwiye kugira isuku, aho yavuze ati:”Mwese muzi ko isuku ari isoko y’ubuzima, mukwiye kugira isuku, haba ku mibiri yanyu, ku myambaro ndetse no ku binyabiziga byanyu kandi mugakoresha neza umuhanda.”

CSP Sesonga yanabakanguriye kwirinda umuvuduko ukabije, kuvugira kuri telephone batwaye abagenzi, gutwara magendu n’ibiyobyabwenge, kwambara no kwambika abagenzi ingofero zabugenewe no kwirinda gutwara abagenzi hamwe n’imitwaro.

Nyuma y’iyo nama, umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari bose bakorera mu karere ka Nyagatare Gihanuka John nawe wari witabiriye iyi nama, yavuze ko abamotari bishimiye ibiganiro bahawe, akaba agiye gukangurira bagenzi be gushyira mu bikorwa inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’akarere, kandi ko mu minsi ya vuba hazagaragara impinduka nziza mu mikorere yabo ya buri munsi. 

Ubutumwa nk’ubu kandi bwatangiwe mu karere ka Karongi, aho abamotari bagiriwe inama yo gukoresha umuhanda bubahiriza amategeko awugenga kugirango birinde impanuka zitandukanye zirimo n’izitwara ubuzima bwabo.