Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abamotari basabwe kugaragaza imyitwarire myiza n’ubunyamwuga mu kazi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024, Polisi y'u Rwanda n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bagiranye inama n'abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bakorera mu Mujyi wa Kigali.

Yabereye kuri sitade ya Kigali yitiriwe Pele, i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge yitabirwa kandi n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere (RURA) n’Ikigo gishinzwe amakoperative (RCA), hagamijwe kwigira hamwe ibibazo abamotari bahura nabyo n’icyakorwa ngo barusheho kunoza akazi bakora kinyamwuga.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije (DIGP) ushinzwe ibikorwa, Vincent Sano yavuze ko umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ufitiye benshi akamaro ndetse n’igihugu bityo ko ukwiye gukorwa neza kandi kinyamwuga.

Yagize ati: “Ubushize twahuriye muri iyi sitade twemeranya ko tugiye kunoza uyu murimo wo gutwara abagenzi kuri moto mu rwego rwo kwirinda impanuka, nyamara byaje kugaragara ku kuva icyo gihe mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka; moto zirenga 890 zagize uruhare mu mpanuka zo mu muhanda zakomerekeje benshi, abandi batakaza ubuzima. Muri icyo gihe kandi, moto 1100 zafatiwe mu makosa atandukanye ajyanye no kutubahiriza amategeko y’umuhanda.”

Moto nyinshi ni izafatiwe mu makosa arimo guhisha nimero iranga ikinyabiziga (Plaque), gutwara moto banyoye ibisindisha, kutubahiriza ibyapa byo mu muhanda n’ibimenyetso bimurika (Feux rouges), kunyura mu muhanda utemewe (sens unique), guca mu nzira z’abanyamaguru n’ayandi makosa. 

DIGP Sano yavuze ko n’ubwo hari byinshi byamaze kugerwaho, hakiri urugendo n’ibikwiye gukosorwa mu rwego rwo kurushaho kunoza umurimo bakora.

Ati: “Umurimo mukora twese udufitiye akamaro ukakagirira n’igihugu kandi ukanadufasha mu gutwara abantu n’ibintu by’umwihariko. Ni umurimo ukwiye rero gukoranwa ubunyamwuga, disipuline n’isuku kandi twubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo akazi gakorwe neza kabagirire akamaro kandi kakagirire n’igihugu.”

Yakomeje asaba abafite moto zafatiwe mu makosa atandukanye kubahiriza ibyo basabwa kugira ngo bazisubizwe.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali; Samuel Dusengiyumva yagarutse ku kibazo abatwara abagenzi kuri moto bagaragaje mu nama y’ubushize cyo kutagira aho baparika mu gihe bari mu kazi, avuga ko parikingi zimwe zamaze kuzura kandi ko umushinga wo kububakira izindi ukomeje.

Yabashishikarije kwirinda indwara zishingiye ku isuku nke, bashyira imbaraga mu isuku yabo n’iy’ibinyabiziga kandi bakirinda guta uducupa twa pulasitiki aho bakorera n’aho baparika.