Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abamotari bakorera muri Kirehe na Rulindo bakanguriwe kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Kirehe na Rulindo, ku itariki 17 Gicurasi uyu mwaka yagiranye ibiganiro n’abatwara abagenzi kuri moto bahakorera; ibakangurira kwirinda gukwirakwiza ibiyobyabwenge cyangwa gufasha ababikora.

Mu karere ka Kirehe, abamotari bahawe ubu butumwa ni abakorera mu murenge wa Nyakarambi bibumbiye muri Koperative yitwa KOTAMOKI - Dukore bagera kuri 75. Muri Rulindo, ababikanguriwe ni abibumbiye muri COTAVEKA na COTAMOB barenga 230.

Mu butumwa yagejeje ku banyamuryago ba KOTAMOKI- Dukore, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe, Superintendent of Police (SP) Celestin Musuhuke yababwiye ati," Bamwe muri bagenzi banyu bajya bafatwa bapakiye ibiyobyabwenge na magendu kuri moto ; abandi bajya bafatwa  bahetse ababifite. Mukwiriye kubyirinda."

Yababwiye ko gifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize; ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20 /35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.

Yavuze ko ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge harimo kuba bitera ababinywa gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina  n’ibindi; maze abagira inama yo kubyirinda.

SP Musuhuke yabasabye kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ryabyo batanga amakuru ku gihe yerekeye ababikora.

Yagize ati,"Umutekano ni ishingiro ry’iterambere rirambye; kandi  twese turemeranya ko Polisi itabera hose icya rimwe ngo ikumire ibyawuhungabanya cyose. Ibi  biha buri wese inshingano n’umukoro byo kuba ijisho ry’umutekano. Icyo buri wese asabwa ni ukwirinda ibyaha no gutangira ku gihe amakuru yerekeye ikintu cyose kinyuranyje n’amategeko kugira ngo abagikoze bakurikiranwe."

SP Musuhuke yabagiriye inama yo kurangwa n’ubushishozi kugira ngo birinde gutwara abafite ibiyobyabwenge, magendu, n’ibindi  bitemewe n’amategeko; kandi abasaba kujya batanga amakuru igihe cyose hari uwo babibonanye.

Yabasabye kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa  guteza impanuka; aha akaba yarababwiye ko kwica amategeko y’umuhanda ari ugushyira mu kaga ubuzima bwabo n’abandi bakoresha inzira nyabagendwa.

Nyuma y’ibyo biganiro, aba bamotari biyemeje ko bagiye kongerera imbaraga amatsinda bahuriyemo yo kurwanya ibiyobyabwenge (Anti-drugs clubs) bakagera ku ntego bihaye yo kuba abafatanyabikorwa bahoraho ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge.