Kuri icyi cyumweru tariki ya 29 Nzeri abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bakorera hirya no hino mu duce tugize Umujyi wa Kigali bambitswe umwambaro mushya usimbura uwo bari basanzwe bambara. Iki gikorwa cyo kubambika umwambaro mushya cyabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo kikaba cyabaye ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda ndetse na Sosiyete y’itumanaho ya TIGO.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidèle Ndayisaba yavuze ko uwo mwambaro mushya wahawe abamotari uzatuma bakora akazi kabo neza ndetse bagaha abagenzi serivisi nziza. Yakomeje avuga ko uwo mwambaro urangwa n’ibintu bitandukanye birimo kugaragaza aho uwambaye abarizwa (Kigali), nimero y’umumotari ifasha kumenya umwirondoro we mu gihe bibaye ngombwa, amagambo yerekana ko uwambaye uwo mwenda atwara abagenzi kuri moto ndetse hakaba hariho n’ibirango bya TIGO.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akaba yaboneyeho gushimira Polisi y’u Rwanda kuba ikorana cyane n’Umujyi wa Kigali ibikorwa bitandukanye bigamije kongera imibereho myiza y’abahatuye. Fidèle Ndayisaba kandi yashimiye sosiyete ya TIGO kuba yaregereje abaturage b’Umujyi wa Kigali itumanaho ryihuse, ibyo bikazanafasha abamotari kujya bayobora abagenzi bifashishije iryo tumanaho n’ibindi bikorwa remezo biri muri uyu Mujyi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akaba yasabye by’umwihariko abamotari ubufatanye cyane cyane mu bijyanye no gutanga amakuru y’ikintu icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano kugira ngo hajye habaho gukumira hakiri kare.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana wari muri iki gikorwa cyo kwambika abamotari umwambaro mushya, yavuze ko akazi kabo gafitiye igihugu akamaro kuko uyu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto uteza imbere imiryango yabo n’igihugu muri rusange. Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda akaba yasabye abamotari kuwukora neza barangwa n’imyitwarire myiza bityo Umujyi wa Kigali ugakomeza kurangwa n’isuku n’iterambere mu bikorwa bitandukanye.
Igikorwa cyo kwambika abamotari umwambaro mushya bakorera mu Mujyi wa Kigali cyari cyanitabiriwe na Visi Perezida wa Sena Bernard Makuza.