Commissioner of Police (CP), Emmanuel Butera, ushinzwe ibikorwa n'ituze rusange muri Polisi y'u Rwanda, yakanguriye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bakunze kwita abamotari, kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ikintu cyose cyahungabanya umutekano w'abantu n'ibyabo.
Ubu butumwa yabutanze ku itariki 23 Mata 2015, mu kiganiro yagiranye n'abayobozi b'amashyirahamwe y'abatwara abagenzi kuri moto 230 bakorera mu mujyi wa Kigali, aho yabakanguriraga kugira uruhare mu kubungabunga umutekano.
CP Butera yabakanguriye kwirinda no kurwanya itundwa, icuruzwa n'inyobwa ry'ibiyobyabwenge nk'urumogi, kugira amakenga k'uwo n'ibyo bahetse kuri moto kugira ngo badaheka umugizi wa nabi cyangwa ibintu bitemewe n'amategeko.
Yabakanguriye kandi kujya bitabira gahunda za Leta zirimo Umuganda ngarukakwezi, kuba ijisho rya mugenzi we n'umuturanyi muri rusange, kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside nko guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n'amagambo asesereza abwirwa abayirikotse.
CP Butera yabwiye abo bamotari kujya bubahiriza amategeko y'umuhanda, harimo kugira no kugendana uruhushya rwo gutwara moto, kubaha ibyapa, amatara n'ibimenyetso byo ku muhanda, kudatwara imitwaro kuri moto, no kudatwara abagenzi barenze umwe.
Yababwiye kandi kwirinda umuvuduko ukabije, kudakoresha telefone, nko kuyivugiraho, bahamagara cyangwa bitaba batwaye moto, no kujya bahita bahagarara mu gihe bahagaritswe n'umupolisi cyangwa undi muntu wese ubifitiye ububasha.
Ibindi yabakanguriye kwirinda birimo kudatwara moto banyoye ibisindisha, kwirinda gutwara moto badafite uruhushya rwo kuyitwara, kudatwara umuntu bazi neza ko agiye gukora ibikorwa byahungabanya umutekano, ahubwo bagahita bamenyesha inzego z'umutekano bakibimenya.
Abo bamotari bakanguriwe gushishoza no kurwanya abantu baza biyita ko bahagarariye amashyirahamwe y'abamotari maze bagahohotera abamotari kugeza ubwo bamwe mu bamotari bamburwa moto zabo.
CP Butera yagize ati: "Umutekano ureba umuturarwanda wese, buri wese akwiye kwirinda no kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ikintu cyawuhungabanya atanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n'amategeko."
Yakanguriye abo bamotari kujya bahwitura bagenzi babo bakoze ibinyuranije n'amategeko ndetse n'abagaragaje imyitwarire n'imico binyuranije n'amabwiriwa ngengamikorere yabo.
Yababwiye kandi kuzageza ubwo butumwa ku bo bayobora kugira ngo nabo birinde kandi bagire uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Umwe bu bakurikiye icyo kiganiro witwa Ngarambe Daniel, yagize ati: " Inama twaherewe muri iki kiganiro ni nziza kuko zizadufasha guhindura imikorere n'imyumvire ku bijyanye n'uruhare rwacu mu kubungabunga umutekano. Dukora akazi kacu nta nkomyi kuko hari umutekano usesuye mu gihugu. Birakwiye ko tugira uruhare mu kuwusigasira, twirinda icyaha no gutanga amakuru y'ugiye, uteganya cyangwa uwakoze ikintu cyose kinyuranije n'amategeko. "
Yifuje ko bene ibyo biganiro byakorwa ahantu henshi kandi akangurira bagenzi be kuzashyira mu bikorwa inama bagiriwe.
Kinyarwanda
English











