Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Gisagara na Gakenke, ku itariki ya 16 Ugushyingo yataye muri yombi abamotari 2 bakekwaho guha ruswa abapolisi ngo babakorere ibitemewe n’amategeko.
Abafashwe ni Ndayisaba Francois w’imyaka 34 wafatiwe mu karere ka Gisagara akekwaho gushaka guha ruswa y’ibihumbi makumyabiri (20.000 Frw) y’u Rwanda umupolisi kugirango arekure moto ye yari ifungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndora kubera amakosa yakoze, undi ni Mbarushimana Jean Bosco w’imyaka 36 wafatiwe mu karere ka Gakenke ubwo yari yoherereje umupolisi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000Frw) akoresheje telephone (Mobile Money), kugirango ajye amureka akore nta ruhushya rwo gutwara moto afite.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ati:”Akenshi abamotari bagaragara mu bakoresha umuhanda bateza cyangwa bagwa mu mpanuka zo mu muhanda, bamwe muri bo usanga bakora nta byangombwa byo gutwara ibinyabiziga bafite, kandi nta n’ubumenyi buhagije bwabyo bafite.”
Yavuze kandi ati:”Polisi y’u Rwanda ntiyihanganira utanga cyangwa uwakira ruswa, ni nayo mpamvu abapolisi b’u Rwanda bafata ugerageje kuyibaha.”
Yasabye abakoresha ibinyabiziga by’umwihariko n’abanyarwanda bose muri rusange kubahiriza amategeko, hagira ufatirwa mu cyaha agatanga amande aho kwishora muri ruswa kuko ari icyaha gikomeye, rimwe na rimwe kikaba kiba kirusha uburemere icyo aba agiye guhanirwa.
Hagati y’ukwezi kwa Kanama n’Ukwakira nibura 18.5 ku Ijana z’impanuka zaguyemo abantu na 28 ku Ijana zakomerekeyemo abantu bikabije zatewe n’abamotari.
Yashimye aba bapolisi birinze kwakira ruswa ahubwo bagafata abashakaga kuyibaha, avuga ko iyi ari urugro rwiza rwo guca ruswa mu gihugu.
Ubu Ndayisaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndora naho Mbarushimana afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyabingo, bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga impano kugirango hakorwe ibinyuranyije n’amategeko gihanwa n’ngingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Iyi ngingo ivuga ko muntu wese uha undi muntu impano cyangwa indonke ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri munshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi(7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.
Kinyarwanda
English











