Umuyobozi wa Polisi ya Gambiya, Inspector General of Police (IGP) Ben Wilson na Deputy IGP, Lt General Abraham Peter Manyuat, wungirije umukuru wa Polisi ya Sudan y’Amajyepfo barashima ibyo Polisi y’u Rwanda yagezeho cyane cyane mu kubungabunga umutekano mu myaka 15 ishize.
Ibi aba bapolisi bakuru babitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Nyakanga, ubwo basuraga mugenzi wabo, IGP Emmanuel K. Gasana, umukuru wa Polisi y’u Rwanda, ku biro bikuru bya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
IGP Gasana wakiriye aba bashyitsi, yabasobanuriye kuri bimwe mu bikorwa bya Polisi, ndetse n’ingamba zafashwe zo kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka. Yanavuze kandi ko Polisi y’u Rwanda ifata ubufatanye na za Polisi zo mu bindi bihugu ndetse n’izindi nzego nka bumwe mu buryo buboneye bwo kurwanya ibyaha bijyanye n’iterambere n’ikoranabuhanga.
IGP Gasana yagize ati, “Polisi ni urwego rufite inshingano yo kurinda umutekano w’abantu n’ibintu byabo. Kugira ngo tubashe kugera kuri iyo nshingano, ningombwa ko tunoza imikorere hagamijwe ko akazi ka gipolisi gakorwa kinyamwuga.”
Yakomeje kandi abagaragariza ko ibyaha birimo iterabwoba, ibyaha bikorerwa kuri za mudasobwa, ibyambukiranya imipaka ndetse na ruswa biri mu bibangamiye umutekano haba mu gihugu kimwe ndetse no mu karere.
IGP Gasana yunzemo agira ati, “Nubwo hagaragara ibibazo biterwa n’ibi byaha, hari ingamba zikomeye zashyizweho zo kurushaho gutahura no gufata ababikora.”
Mu ijambo rye, IGP Ben Wilson wa Gambiya yasobanuye ko Polisi y’igihugu cye yatangiye kugira imikoranire na Polisi y’u Rwanda mu kwezi kwa Werurwe umwaka ushize wa 2014, iki gihe umukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Gasana akaba yaragiriye uruzinduko mu gihugu cya Gambiya aho yahuye na mugenzi we muri iki gihugu ndetse bakanagirana ibiganiro bijyanye n’imikoranire hagati y’impande zombi.
IGP Wilson yagize ati: “Nyuma y’amezi atatu tugiranye ibiganiro, twahise
dushimangira umubano n’imikoranire na Polisi y’u Rwanda kandi ntabwo nshidikanya ko iyi mikoranire izavamo umusaruro mwiza.”
Uyu muyobozi yagaragaje ko, Polisi mu bihugu bya Afurika zihura n’imbogamizi zenda gusa, ibi bibazo akaba avuga ko harimo: icuruzwa ry’abantu, ihohotera rishingiye ku gitsina, iyiganwa ry’amafaranga n’ibindi. Hari byinshi twe n’ibindi bihugu tugomba kwigira kubyo Polisi y’u Rwanda yagezeho mu kurwanya bene ibi byaha.”
Yakomeje agira ati,“Nubwo Polisi y’u Rwanda imaze imyaka 15 ishinzwe, hari byinshi yagezeho. Ibi bigaragaza neza ko nta kintu na kimwe umuntu abasha kugeraho atakivunikiye, mwakoze akazi gakomeye kugira ngo mugere ku byo mwamaze kugeraho kandi ibi bigaragarira buri wese, ibi kandi biranatanga amasomo akomeye no kubindi bihugu.”
Lt General Manyuat, we yatanganje ko mu gihe yamaze mu Rwanda yatangajwe na disipuline yo mu rwego rwo hejuru iranga abapolisi b’u Rwanda. Ibi akaba aribyo yashingiyeho avuga ko afite gahunda yo kwohereza abapolisi ayobora mu Rwanda kugira ngo bahabwe ubumenyi na Polisi y’u Rwanda.
Yagize ati: “Nashimishijwe cyane na disipuline n’umurava ku kazi biranga abapolisi b’u Rwanda. Polisi y’u Rwanda ni urugero rwiza ruranga urwego rugendera ku bunyamwuga. Niyo mpamvu Polisi yacu yahisemo kujya yohereza abapolisi hano kugira ngo bahabwe ubumenyi butandukanye.”
Gen Manyuat yarangije agira ati: “Igihugu cyacu n’icy’u Rwanda bifite amateka yenda gusa, ndumva u Rwanda ari igihugu cyiza dushobora kuza tukavomamo ubumenyi, biri mu byafasha kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere.”
Nyuma y’uruzinduko rwabo kuri Polisi y’u Rwanda, aba bashyitsi banasuye kandi ikigo Isange One stop Centre kiri ku bitaro bikuru bya Polisi y’u Rwanda, aho bavuye basura ishuri rya Polisi rya Gishali riri mu karere ka Rwamagana.
Aba bayobozi ba Polisi z’ibi bihugu bari mu Rwanda aho bari baje kwitabira umuhango wo gusoza amahugurwa y’abapolisi bo mu karere bari bamaze umwaka umwe bahabwa amasomo mu Ishuri rikuru rya Polisi rya Musanze (NPC).
Kinyarwanda
English











