Mu gihe tukiri mu cyumweru cy’ubukangurambaga bwo ku rwanya ruswa bwatangiye ku itariki ya mbere Ukuboza kikaba kizarangira kuya 9 Ukuboza, mu turere dutandukanye hakomeje gutangirwa ibiganiro bigamije gukumira no kurwanya ruswa.
Ni muri urwo rwego ku itariki ya 5 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango ifatanyije n’urukiko rw'ibanze rwa Ruhango rwari bahaye ibiganiro abihaye lmana, abikorera, abayobozi b’inzego z'ibanze, abakozi b'akarerev n’ab'umurenge ndetse n’abandi. Ni ibiganiro byatangiwe mu cyumba cy’inama cy'akarere ka Ruhango.
Muri ibi biganiro, Perezida w'urukiko rw’ibanze rwa Ruhango Mushimiyimana François Régis yasabye ababyitabiriye gutanga amakuru kuri ruswa aho yababwiye ko kuyatanga ari inshingano za buri munyarwanda ukunda igihugu cye.
Aha yavuze ati:” N’ubwo igihugu cyacu n’inkiko zacu bateye intambwe mu kurwanya ruswa, haracyakenewe imbaraga za buri munyarwanda, cyane cyane abagana inkiko kuko usanga bashaka gutanga ruswa ngo abanyabyaha bakingirwe ikibaba, buri wese akamenya ko urugamba rwo kuyitsinda rutaakoroha abaturage batarugizemo uruhare.”
Yasabye buri wese kwirinda guhishira ruswa, bagacika ku ngeso yo kuba ntibindeba.
Inspector of Police (IP) Angelique Abijuru ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha (DCLO) muri aka karere, yasabye abaturage kudatanga ruswa igihe bagiye gusaba serivisi bemererwa n’amategeko, kuko abo bayiha baba bahembwa amafaranga ava mu misoro y’abaturage.
Yababwiye kandi ko nk’uko Polisi y’u Rwanda ifite inshingano yo gukumira no kurwanya ibyaha, nayo yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ruswa, n’ubwo hari abapolisi bacye bagifatirwa mu byaha bya ruswa, n’ubwo uyifatiwemo abihanirwa.
By'umwihariko abitabiriye iyo nama bagaragarijwe ingamba Polisi y’u Rwanda yafashe mu guhangana na ruswa mu bapolisi, zirimo gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga servisi ku baturage, cyane cyane abashaka serivisi z’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, hashyizweho kandi umutwe wihariye ushinzwe kurwanya ruswa muri Polisi.
IP Abijuru yasoje avuga ko n’ubwo ingamba zo kurwanya ruswa zigenda ziyongera, abaryi bayo nabo bagenda bahindura uburyo bwo kuyirya, bityo buri muturarwanda akaba asabwa kwirinda gutanga no kwakira ruswa mu buryo bwose, bagatanga amakuru y’uwaka, n’utanga ruswa.
Icyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa gifite insanganyamatsiko igira iti:”Uruhare rwawe ni ingenzi mu kurandura ruswa.”
Kinyarwanda
English











