Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abakozi bo ku Bitaro bya Nyarugenge bahuguwe ku kuzimya inkongi

Ku wa Mbere tariki ya 17 Ukwakira,  Ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi n?ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) ryahuguye abakozi 56 bakora muri serivisi zitandukanye ku bitaro by'akarere ka Nyarugenge biherereye mu Kagari ka Cyivugiza mu murenge wa Nyamirambo ku kwirinda no kuzimya inkongi.

Ni icyiciro cya Kabiri cy?amahugurwa y?umunsi umwe yatanzwe kuri ibi bitaro, aho hari hahuguwe abandi bakozi 66 mu cyumweru gishize ku itariki ya 10 ukwakira.

Inspector of Police (IP) Boniface Runyange, ubwo yatangaga amahugurwa yabasobanuriye inkomoko n?amoko y'inkongi, uburyo bwo kuzikumira n?ibikoresho byifashishwa mu kuzimya buri bwoko bw'inkongi.



Bigishijwe uburyo bashobora kwifashisha ibizimyamuriro bitandukanye mu kuzimya inkongi, uburyo batwikira ikibatsi cy'umuriro guturutse ku nkongi itewe na gazi igihe batetse bakoresheje isume cyangwa ikiringiti bitose

Dr. Twizere Bonaventure, umuyobozi w?umusigire w?Ibitaro, yavuze ko ubumenyi bungukiye mu mahugurwa bwari bukenewe kandi buziye igihe ashimira Polisi y?u Rwanda yakiriye ubusabe bw?Ibitaro.

Yagize ati: ?Inkongi y'umuriro ishobora kuba igihe cyose, ni yo mpamvu tumaze kubona ko dufite abakozi benshi badafite ubumenyi buhagije bwo kuba bahangana n'inkongi, twiyambaje Polisi kugira ngo iduhugure. Ku cyiciro cya mbere hahuguwe abakozi 66, kuri ubu hahuguwe abakozi 56 barimo abayobozi, abakuriye amashami , abaganga n?abaforomo, abashoferi, abakora amasuku n'abacunga umutekano w?ibitaro.?

Yakomeje agira ati:? Nyuma y?aya mahugurwa twizeye tudashidikanya ko ubumenyi abakozi bungutse buzagira akamaro kuri bo ubwabo n?abatugana bose mu gukumira no kurwanya akaga gaturutse ku nkongi kuko bahawe ubumenyi ku mikoreshereze y'ibikoresho byo kuzimya inkongi dusanzwe dufite, kandi uretse no ku kazi no mu ngo bazabasha  gukoresha gazi neza zifashishwa mu guteka birinda inkongi, banasangize abandi ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa.

Polisi y? u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya inkongi n?ubutabazi riributsa abaturarwanda kujya bahamagara igihe habaye inkongi kuri nimero zikurikira : 111, 112 (imirongo itishyuzwa) cyangwa 0788311224 ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Mu Ntara y? Amajyaruguru: 0788311024, lburengerazuba: 0788311023, Iburasirazuba: 0788311025,  Ku mupaka wa Rusumo: 0788380 615, Amajyepfo:  0788311449, Umujyi wa Kigali UTC (Nyarugenge): 0788380436,  Remera: 0788380467, no kuri Special Economic Zone: 0788380427.