Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2019 abakozi 30 bashinzwe gucunga umutekano mu kigo kigenga kizwi ku izina rya Veterans Company Security Services batangiye amahugurwa y’iminsi ibiri. Abahugurwa nabo bazajya guhugura bagenzi babo bari hirya no hino mu gihugu barenga 400.
Atangiza aya mahugurwa, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ibigo byigenga bicunga umutekano Assistant Commissioner of Police(ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi yakanguriye abayobozi b’ibigo byigenga bicunga umutekano kujya bahora bahugura abakozi babo mu rwego rwo kurushaho kubongerera ubumenyi.
Yakomeje avuga ko ibigo byigenga ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu gucunga umutekano w’igihugu ariyo mpamvu Polisi y’u Rwanda ihora yongerera ubumenyi abakozi b’ibigo kugira ngo bashobore gukora imirimo yabo bafite ubumenyi bw’ibanze.
Yagize ati:”Abantu bantu bacunga umutekano mu bigo bitandukanye kandi bikomeye, niyo mpamvu nka Polisi y’u Rwanda tubahugura kugira ngo batazasigara inyuma.Tubakangurira gukora kinyamwuga, uko bazimya inkongi z’umuriro,Gukunda igihugu, uburyo bwo guhana hana amakuru ariko cyane cyane tubereka ibyaha bishyashya birimo gukorwa uyu munsi n’amayeri akoreshwa.”
ACP Mbonyuvunyi yakomeje avuga ko abayobozi b’ibigo bicunga umutekano banakangurirwa kuzamura imibereho myiza y’abakozi babo kugira ngo babashe gutanga umusaruro mwiza,ibintu avuga ko kugeza ubu bimaze kugera ku rwego rushimishije.
Ati:”Ntabwo dukebura aba batoya gusa ahubwo tunakebura n’abayobozi bakuru kugira ngo n’imibereho yabo bayiteho.Hari ibigo usanga bikoresha nabi abakozi babo, babahemba ubusa.Ariko kuva twatangira kubakebura usigaye ubona ko bambara neza, usanga bakeye,mbese ubona ko bakora bafite umurava.”
Nibigira Daniel, ni umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Veterans Company Security Services avuga ko aya mahugurwa bayitezemo byinshi bizabafasha kurangiza neza inshingano zabo zo gucunga umutekano w’ibigo by’abaturarwanda.Ariko cyane cyane guhugurwa ku mayeri mashya yo gutahura abanyabyaha.
Yagize ati:”Aya mahugurwa azadufasha cyane mu kongera ubumenyi k’ukumenya uburyo turinda ibigo ,kumenya abaza batugana ,tukamenya uje afite imigambi mibisha n’uburyo twamufata”.
Rucogoza Leonard na Byukusenge Josiane ni bamwe mu barimo guhugurwa, bavuga ko Polisi y’u Rwanda nk’urwego rufite ubunararibonye ruzabafasha cyane cyane mu gusangira amakuru yashobora guhungabanya umutekano bityo bakajya babikumira bitaraba ndetse biteze ko aya mahugurwa bazayungukiramo ubumenyi buzabafasha kumenya ibyaha bishya birimo kuba n’amayeri abanyabyaha bagenda bakoresha.
Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda imaze guhugura abakozi b’ibigo 6 byigenga bicunga umutekano,hakaba hari gahunda yo kuzahugura ibigo byose bikorera mu gihugu. Ubu mu Rwanda harabarirwa ibigo bicunga umutekano byigenga bigera kuri 17, bikaba bifite abakozi bagera ku bihumbi 21.
Kinyarwanda
English











