Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abakozi b’ibigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano barangije amahugurwa y’iperereza ry’ibanze

Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye, yasabye abayobozi b’ibigo  byigenga bishinzwe gucunga umutekano guha amahugurwa abakozi babo mu rwego kurushaho gukora kinyamwuga no gutanga serivisi nziza aho bakorera.

CP Namuhoranye yabibasabye tariki ya 9 Mutarama, ubwo yasozaga amahugurwa bari bamazemo iminsi itatu, akaba yari agenewe abayobozi bo ku rwego rwo hejuru 20 b’ibigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano.  Ayo mahugurwa yabo akaba yaraberaga mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri mu karere ka Musanze.

Yashimangiye ko akazi bashinzwe no gukora kinyamwuga bitagerwaho mu gihe badafite ubumenyi bugezweho ndetse no kujyana n’igihe mu bijyanye no gucunga umutekano muri iki gihe.

Yabivuze muri aya magambo:” akazi k’ibigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano karebana ahanini no kurwanya no kuburizamo ibyaha. Ibyo mukora rero byunganira inshingano z’inzego z’umutekano.

 CP Namuhoranye yakomeje agira ati:” Polisi y’u Rwanda yiyemeje gukomeza ubufatanye n’ibigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano cyane cyane bahabwa amahugurwa atuma bajyana n’igihe ndetse abafasha gukora akazi kinyamwuga. Akazi kanyu gakwiye kubatera ishema. Ibi ni ibyo kwishimira”.

Yakomeje agira ati:” Muri iki gihe isi irihuta cyane mu bikorwa binyuranye. Mugomba rero namwe gukoresha ikoranabuhanga mu kazi kanyu kugira ngo muhangane n’uyu muvuduko”. Ndabasaba kutihererana ubumenyi muvanye muri aya mahugurwa, ahubwo mugomba no kubugeza ku bakozi banyu “.

CP Namuhoranye yanabasabye kujya bakora isesengura ry’ubumenyi babona umunsi ku munsi n’imiterere y’ibibera hirya no hino, bityo bagakuramo amasomo n’ubumenyi ndetse bagafata n’ingamba zibafasha kuzuza neza inshingano zabo.

 Aya mahugurwa barangije, yari afite intego yo kubongerera ubumenyi bubafasha gukora neza akazi kinyamwuga no kuvugurura imikorere yabo, kugira ngo bashyire mu bikorwa inshingano zabo mu bijyanye no gucunga umutekano.

Bahawe ubumenyi mu bijyanye no kuyobora neza abo bashinzwe, gukora neza gahunda z’akazi, kugira icyerekezo cyiza n’intumbero by’akazi, gutanga serivisi nziza, kugira no gukoresha itumanaho rigezweho, gukorera hamwe, gushyira mu bikorwa imihigo bihaye n’ibindi.

 Banahawe kandi ubumenyi mu bijyanye no kurwanya iterabwoba, n’ibindi byaha by’ubugizi bwa nabi, ndetse n’uruhare rwabo mu kubirwanya no kubikumira.

Abarangije ayo mahugurwa ni icyiciro cya kabiri, kuko hari bagenzi babo 40 bayarangije kuwa gatatu, aho bari kumwe n’abashinzwe ibijyanye n’iperereza muri ibyo bigo.