Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abakozi ba Kora bahuguwe ku gukumira no kurwanya inkongi

Bitewe n'uko inkongi z'umuriro ari kimwe mu biteza akaga gakomeye karimo guhitana ubuzima bwaba ubw'abantu, inyamaswa n'amatungo ndetse no kwangiza ibidukikije n'ibikorwaremezo, birakwiye ko hafatwa ingamba zo kuzikumira no guhangana na zo mu rwego rwo kwirinda ingaruka zazo.

Uko abantu bakererwa kuzimya inkongi igihe ibaye ahanini bitewe no kutagira ubumenyi bw’ibanze, bituma ubukana bwayo bwiyongera ikarushaho gufata intera bityo ikangiza byinshi rimwe na rimwe ikanavutsa benshi ubuzima.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (FRB), ryatangije gahunda yo kugeza ku ngeri z'abantu batandukanye ubumenyi mu bijyanye no gukumira, kuzimya inkongi no gutabara abari aho zabereye, aho iri shami ribasanga aho bakorera n’aho bahurira ari benshi, hagamijwe kugeza kure ubu bumenyi kugira ngo hagire igikorwa mu kugabanya cyangwa kuburizamo akaga ziteza.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri, abakozi ba Koperative ya Kora bitabiriye amahugurwa yatangiwe mu gakiriro ka Nyarugenge gaherereye mu murenge wa Gitega,mu rwego rwo kuzabafasha kwirinda inkongi no kuzizimya bakoresheje bimwe mu bikoresho by’ibanze.

Ni amahugurwa yitabiriwe n'abagera kuri 458, barimo abakora imirimo y'ubudozi, ubucuzi, ububaji, abakarani, abahacungira umutekano ndetse n'abakorera mu nkengero zaho.

Basobanuriwe inkomoko y’inkongi, banigishwa uko bazimya umuriro ukiri mucye bifashishije ibizimyamuriro bitandukanye.

Baneretswe uburyo bwiza bwo gukoresha gazi zifashishwa mu guteka, hirindwa impanuka zazikomokaho n’uko bazimya inkongi zishobora guteza zikiri ntoya bifashishije ikiringiti gitose ariko na none kitajojoba amazi.

Chief Inspector of Police (CIP) Jonas Rizinde watanze amahugurwa, yabasobanuriye ko inkomoko y'inkongi n'imiterere yayo ari byo bigena uburyo bwo guhangana na yo.

Yagize ati:“Igihe inkongi ibaye ubanza kureba icyayiteye n'ingano yayo kugira ngo umenye imbaraga n'ibikoresho nkenerwa kugira ngo ubashe kuyizimya."

Yakomeje ati: "Ni byiza ko habaho guhangana na zo ku ikubitiro kuko uko hashira umwanya ari nako zifata intera zikarushaho kwangiza byinshi. Ushobora kwifashisha kizimyamoto ntoya umuriro ukiri mucye, ariko uko hashira umwanya munini nta gikorwa, niko uba mwinshi no kuwuzimya bigasaba ibikoresho byisumbuyeho.”

Yabagaragarije ko gucomeka ibikoresho byinshi by’amashanyarazi ahantu hamwe hadafite ubushobozi bwo kubirahurira, bitera impanuka z’inkongi, abibutsa kujya bacomokora ibitakirimo gukoreshwa no kujya bareba niba aho gazi iteretse hagera umwuka uhagije, mu gihe bayikoresha bagafungura inzugi n’amadirishya kugira ngo idateza inkongi.

Yabibukije kujya bihutira gutanga amakuru igihe habaye inkongi kugira ngo bahabwe ubutabazi, bahamagara ku mirongo itishyurwa 111, 112 cyangwa 0788311224.