Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abakozi ba Kigali Citizens Polyclinic bahuguwe ku kurwanya inkongi

Gukererwa kuzimya inkongi y’umuriro igihe ibaye ahanini bitewe no kutagira ubumenyi bw’ibanze bwo kuzirwanya ku bari aho yabereye, bituma ubukana bwayo bwiyongera ikarushaho gufata intera bityo ikangiza byinshi rimwe na rimwe ikanavutsa benshi ubuzima.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (FRB), ryatangije gahunda yo kugeza ubumenyi mu bijyanye no gukumira, kuzimya inkongi no gutabara abari aho zabereye, ku ngeri zitandukanye z’abantu, aho iri shami ribasanga aho bakorera n’ahandi hahurira benshi, hagamijwe kugeza kure ubu bumenyi kugira ngo babe bagira icyo bakora mu kugabanya cyangwa kuburizamo akaga ziteza n’ibitikirira aho zabereye.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Kanama, abakozi bo mu bitaro bya Kigali Citizens Polyclinic biherereye mu murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, bahawe amahugurwa azabafasha kwirinda inkongi no kuzizimya igihe zibaye bifashishije bimwe mu bikoresho by’ibanze.

Basobanuriwe inkomoko y’inkongi, banigishwa uko bazimya umuriro ukiri mucye n’ibizimyamuriro bitandukanye bakwifashisha.

Abahuguwe baneretswe uburyo bwiza bwo gukoresha gazi zifashishwa mu guteka, hirindwa impanuka zizikomotseho n’uko bazimya umuriro wazo ukiri mucye bifashishije ikiringiti gitose ariko kitajojoba amazi.

CIP Jonas Rizinde watangaga amahugurwa, yababwiye ko igisubizo ku muriro atari ukuwurebera ngo urusheho gukura, ko ahubwo ari ukuwurwanya utarafata intera ngo wangize byinshi.

Yagize ati “Ni byiza gufatirana umuriro bigishoboka ko wazimishwa imbaraga nkeya kuko uko ugenda umara umwanya ni ko ugenda ugira ingufu ari nako ibyo wangiza birushaho kuba byinshi. Igihe umuriro ukiri mucye ushobora kwifashisha kizimyamoto ntoya ariko uko hashira umwanya munini nta gikorwa, niko uba mwinshi no kuwuzimya bigasaba ibikoresho byisumbuyeho.”

Yabasobanuriye ko gucomeka ibikoresho byinshi by’amashanyarazi ahantu hamwe, bitera impanuka z’inkongi, abibutsa kujya bacomokora ibitakirimo gukoreshwa no kujya bareba niba aho gazi iteretse hagera umwuka uhagije, bafungura inzugi n’amadirishya kugira ngo idateza inkongi.

Yabasabye kugeza ubu bumenyi kuri bagenzi babo n’inshuti bataragira amahirwe yo guhugurwa kandi igihe habaye inkongi bakihutira kubimenyekanisha kugira ngo bahabwe ubutabazi bahamagara ku mirongo itishyurwa 111, 112 cyangwa 0788311224.