Ibyiciro byose by'abakoresha umuhanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Mutarama 2026, basabwe kwigenzura igihe cyose bakoresha umuhanda birinda uburangare n'ikosa iryo ariryo ryose rishobora kuba intandaro y'impanuka.
Ni mu butumwa bahawe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, ubwo hasozwaga icyiciro cya mbere cy'ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda ku nsanganyamatsiko ya Turindane Tugereyo Amahoro bwabereye mu Mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi.
Bwitabiriwe n'abakoresha umuhanda mu buryo butandukanye barimo abanyamaguru, abatwara amagare, amapikipiki, abatwara imodoka nini n'intoya, abatwara abagenzi mu buryo rusange n'abagenzi barenga 1000 bahurijwe hamwe mu mujyi rwagati.
IGP Namuhoranye yagize ati: "Abagenda mu muhanda n'amaguru bagize icyiciro gikomeye gikoresha umuhanda. Hari impanuka nyinshi zibera mu muhanda zitewe n'abanyamaguru bambuka bavugira kuri telefone, batarebye ku mpande zose ko nta kinyabiziga kiri hafi n'andi makosa. Ushobora kutagira impanuka wowe ariko ukayiteza abandi bakazira ikosa ryawe, igihe cyose mujye mwambuka mudateza impanuka iri bubagireho ingaruka cyangwa abandi."

Yakomeje asaba abatwara amagare kwirinda amakosa arimo umuvuduko ukabije, gutwara imizigo irenze ubushobozi bw'igare no kudafata ku binyabiziga ndetse n'andi makosa yose ashobora gutuma babera ikibazo umuryango igihe bakomeretse nyamara bari barimo gushaka ibiwutunga.
IGP Namuhoranye kandi yaburiye abatwara imodoka ntoya bahagarikwa n'abashinzwe umutekano wo mu muhanda aho guhagarara bakiruka ko biri mu biteza impanuka zikomeye.
Ati: "Iyo baguhagaritse ni uko hari impamvu, ntukwiye gukora amakosa ngo wongereho no kwica kuko byo binahinduka icyaha gikomeye iyo ugonze abantu wabigendereye, nyuma y'uko baguhagaritse ngo udatera ikibazo imbere ukanga guhagarara bitewe n'uko wanyoye cyangwa indi mpamvu."

IGP Namuhoranye yakomeje asaba abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, kwirinda gufata ibyemezo byatuma bashyira mu kaga umubare munini w'abagenzi baba batwaye birimo kunywa ibiyobyabwenge, kwinjira mu muhanda munini batabanje gushishoza, gutwara bavugira kuri telefone no kugenda amasigamana, ashishikariza n'abagenzi kujya babatangaho amakuru bagahagarikwa batarateza akaga abanyarwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi kandi yasabye abatwara amakamyo kuzirikana ko bakoresha umuhanda unyurwamo n'abahisi n'abagenzi, bakubahiriza igisate cy'umuhanda bemerewe gukoresha mu gihe bambukiranya imipaka no kwirinda uburangare n'amakosa yose yo mu muhanda kandi ko ari uwacu twese dukwiye kuwugendamo neza kuko ntacyo wanganya umutekano n'ubuzima bw'abanyarwanda.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco mu ijambo rye, yavuze ko umuhanda bawukorera abawukoresha bose, abasaba gufatanya na Polisi y'u Rwanda bagira uruhare mu gusigasira umutekano wawo.
Ati: "Ibyo bintu upakiye n'imodoka utwaye ni iby'igihugu, umuhanda ntukawugire uwawe, uba waragiriwe icyizere cyo kuba umuyobozi w'ikinyabiziga ugomba no kubasha kukirinda wirinda amakosa. Tube abafatanyabikorwa beza, dufate imyanzuro myiza itanga umutekano wo mu muhanda.
Mu kiganiro n'abanyamakuru, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko ubukangurambaga ku nsanganyamatsiko ya Turindane Tugereyo Amahoro kuva bwatangira bwagize uruhare mu kuzamura imyumvire y'abakoresha umuhanda mu kubahiriza amategeko n'amabwiriza awugenga.

Yavuze ko impanuka nyinshi zigaragara ziba zifite aho zihurira no kutitwara neza kw'abatwara ibinyabiziga ndetse n'abagenda n’amaguru, ariyo mpamvu ubu bukangurambaga bwaje bugamije ko ibyiciro byose bihindura imyitwarire n'imikorere mu rwego rwo kuzirinda.
Ni mu gihe kuva butangiye mu ntangiro z'ukwezi k'Ugushyingo 2025, mu Ntara y'Iburengerazuba habonetse impanuka 2 zatwaye ubuzima bw'abantu zivuye ku mpuzandengo y'impanuka 5 zabagaho mbere mu gihe kingana gutyo.
ACP Rutikanga yasobanuye ko ari umusaruro w'ubukangurambaga bukomatanyijwe n'imbaraga zishyirwa mu bikorwa bya Polisi n'ikoranabuhanga ririmo camera zo mu muhanda n'izindi ngamba zitandukanye Polisi yafashe.
Yongeye kwibutsa ko Polisi y'u Rwanda ifite inshingano zo kugenza ibyaha byo mu muhanda aboneraho kwibutsa abashoferi kwirinda ibyaha birimo kudahagarara igihe babisabwe n'umukozi ubifitiye ububasha, gutwara bafashe ibinyobwa birimo alukolo n'ibindi.


SOMA NA: GERAYO AMAHORO: Polisi yakomereje gahunda ya Turindane mu Karere ka Rusizi
Kinyarwanda
English











