Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abakoresha umuhanda bongeye gukangurirwa kubahiriza amategeko yawo ngo hakumirwe impanuka

Polisi y’u Rwanda irongera gukangurira abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka, zihitana no gukomeretsa abakoresha umuhanda, harimo n’ ababa babitwaye, zikaba zinangiza ibikorwa bitandukanye.

Ubu butumwa buje bukurikira impanuka eshatu zabaye itariki 28 Kanama 2015, zikaba zarabereye mu turere twa Gasabo, Rusizi ndetse na Nyarugenge.

Izi mpanuka zahitanye abantu batatu  ndetse zikomerekeramo abandi babiri, abakomerekeye mu mpanuka yabereye mu karere ka Rusizi bakaba barahise bajyanywa mu bitaro bya Gihundwe kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent  of Police (SP) JMV Ndushabandi akaba akangurira  abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko yose agenga umuhanda bityo kugira ngo impanuka zo mu muhanda zibashe gukumirwa hirya no hino mu gihugu.

SP Ndushabandi  yagize ati, “Bamwe mu bashoferi usanga bica nkana amategeko y’umuhanda. Ndetse bamwe muri bo ntan’ubwo rwose bajya bahagarara ku bimenyetso biha abanyamaguru uburenganzira bwo gutambuka mbere Hari impanuka nyinshi zibera kuri ibi bimenyetso (zebra crossing),ibi bikaba biterwa ahanini n’uko abashoferi b’ibi binyabiziga  baba bafite umuvuduko munini ndetse babigeraho nti banahagarare kugirango abanyamaguru batambuke.”

SP Ndushabandi  yakomeje kandi agira inama abanyamaguru kwitwararika igihe bagiye kwambuka umuhanda kabone n’aho aho baba bafite uburenganzira bwo gutambuka mbere, aha akaba yibukije ko kuba bafite ubwo burenganzira bitatuma bakoresha umuhanda uko biboneye ko ahubwo bagakwiye kubikorana ubwitonzi bityo kugira ngo ubuzima bwabo burindwe nabo ubwabo babigizemo uruhare.

Yakomeje kandi asaba abatwara ibinyabiziga kwirinda andi makosa arimo gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha, kuvugira kuri telefoni utwaye, kutambara umukandara n’ibindi.

Yagize ati:"Ni kenshi twagiye dukangurira  abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda ariko bamwe bahitamo  kuvunira ibiti mu matwi. Kuyubahiriza biri mu nyungu z’abakoresha umuhanda muri rusange kuko iyo impanuka ibaye idatoranya."

SP Ndushabandi  yagiriye inama abashaka gutwara ibinyabiziga kujya babanza kubona ibyangombwa bisabwa birimo uruhushya rwo kubitwara, n’ubwishingizi, kandi bakabigendana mu gihe cyose batwaye ikinyabiziga.

Yasabye abanyarwanda cyane cyane abagenda mu ma bisi n’izindi modoka zagenewe gutwara abagenzi, kugira uruhare mu mutekano wo mu muhanda bazirikana ku menyesha Polisi igihe hari umushoferi babonye warenze ku mategeko y’umuhanda, yatanze imirongo ya Polisi itishyurwa irimo, 113 na 112.