Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abakoresha umuhanda basabwe gukomeza kwimakaza gahunda ya Gerayo Amahoro

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’, bukorwa hibutswa ibyiciro byose by’abawukoresha kwimakaza umutekano wo mu muhanda birinda kurangara n’andi makosa ateza impanuka.

Ubutumwa bwatangiwe mu mashuri, mu bibuga by’imikino no ku mihanda itandukanye yo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gicurasi, bwibanze ku gukangurira abakoresha umuhanda kwitwararika mu rwego rwo gukumira impanuka.

Mu ntara y’Iburengerazuba ubukangurambaga bwabereye mu turere twa Karongi, Ngororero, Rutsiro, Rubavu, Nyamasheke na  Rusizi bwitabirwa n’abamotari 250 n’abatwara amagare bagera kuri 600.

Ubu butumwa bwatangiwe no mu Ntara y’Amajyepfo ku banyeshuri n’abarimu basaga 620 bo mu kigo cya GS Buhimba giherereye mu murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye n’abatwara abagenzi kuri moto bari bahuriye mu isanteri ya Ndora mu Karere ka Gisagara.

Abatwara ibinyabiziga basabwe kwirinda amakosa akunze guteza impanuka arimo; kugendera ku muvuduko ukabije, kudasiga intera hagati y’ibinyabiziga, gupakira imizigo irenze ubushobozi bw’ikinyabiziga, gutwara banyoye ibisindisha no kutubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo ku muhanda.

Abatwara amagare basabwe kwirinda gufata ku binyabiziga bigenda, kwirinda kugendera ku muvuduko mwinshi ahantu hacuritse, kudatwara igare hejuru ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba no kutagendera mu muhanda hagati.

Mu butumwa bwagejejwe ku banyeshuri harimo kwirinda kujya no gukinira mu muhanda, kudahagarara mu modoka cyangwa gusohora umutwe hanze, guhagarara ku nkengero z'umuhanda mbere yo kwambuka kugira ngo barebe iburyo n’ibumoso ko nta kinyabiziga kiri hafi no kubanza kureba niba agashushanyo k’umuntu kari mu cyapa bateganye kabaye ibara ry’icyatsi, bakambuka bihuta ariko batirukanka.

Aho bishoboka hose abanyamaguru basabwe kugendera mu ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda; aho ibinyabiziga biza bibaturuka imbere babireba kandi mu gihe bari kumwe n’umwana muto bakamufatira mu kuboko kw’ibumoso aho ategereye umuhanda.