Ibyiciro bitandukanye by'abakoresha umuhanda bikomeje kwibutswa kwirinda amakosa bakora akaba intandaro y'impanuka zo mu muhanda.
Ni muri gahunda y'ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda buzwi nka 'Gerayo Amahoro' bukomeje hirya no hino mu gihugu aho buri wese akangurirwa kumva ko ari inshingano ze gusigasira umutekano wo mu muhanda.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo,ubutumwa bwa Gerayo Amahoro bwagejejwe ku bakoresha umuhanda batandukanye barimo abanyamaguru, abatwara amagare, abamotari n'abashoferi, aho bibukijwe amwe mu makosa akunze guteza impanuka arimo; umuvuduko ukabije, gutwara wanyoye ibisindisha, kudacana amatara yaba amurikira ikinyabiziga mu muhanda ndetse n'ay'imbere mu modoka ku binyabiziga bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko abakoresha umuhanda bose bakwiye koroherana buri wese akamenya ko awusangiye na mugenzi we kuko biri mu bituma umutekano wo mu muhanda wubahirizwa.
Yagize ati: "Buri wese ukoresha umuhanda akwiye kumenya ko atawukoresha wenyine ahubwo ko uwusangiye n'abandi bityo hakwiye kubamo ubworoherane hagati yanyu, utwaye ikinyabiziga kinini akubaha utwaye igito, ndetse n'abanyamaguru bagahabwa uburenganzira kuko ni bamwe mu bawukoresha gusa nabo ntibabangamire abatwaye ibinyabiziga."
Yakomeje avuga ko ubu bukangurambaga buzakomeza kugeza igihe abakoresha umuhanda bazahindura imyumvire kuko intego ya Polisi atari uguhana ahubwo igamije gukora igishoboka cyose kugira ngo irwanye impanuka zibera mu muhanda.
Yavuze ko n'ubwo kwigisha ari uguhozaho abantu badakwiye kumva ko ari ko bizahora kuko nyuma y'izo nyigisho abazagaragara mu makosa ayo ariyo yose yo kutubahiriza amategeko y'imikoreshereze y'umuhanda bazahanwa ku buryo bukomeye.
Ku ruhande rw'abatwara ibinyabiziga, na bo bemera ko hakiri abantu bakoresha umuhanda nabi bagakora amakosa ari na yo ntandaro y'impanuka, bakaboneraho no kugira inama bagenzi babo gufata iya mbere mu kurwanya impanuka binyuze mu kubahiriza amategeko y’umuhanda nk'uko ari, kuko ntawutwara ikinyabiziga atarabanje kwiga ayo mategeko, bikaba bikwiye ko yubahirizwa.
Abanyamaguru na bo bavuga ko n'ubwo batiga amategeko y’umuhanda ariko ibyo basabwa byoroshye; bidasaba kubanza guca mu mashuri yigisha ayo mategeko ahubwo bisaba kugira ubushishozi mu gihe umuntu ari mu muhanda by’umwihariko bageze ku nzira bambukiraho, bakanyura mu mirongo yabigenewe, bihuta ariko batiruka cyangwa ngo barangarire kuri telefone.
Ubu bukangurambaga burakomeza mu gihugu hose, abakoresha umuhanda bagezwaho ubutumwa bubibutsa ibyo basabwa kubahiriza. Twabibutsa ko mu cyumweru gishize inyigisho nk'izi na none zari zahawe abakoresha umuhanda bibutswa kubahiriza imirongo iranga aho abanyamaguru bagenewe kwambukira izwi nka Zebra crossing.
Kinyarwanda
English











