Mu Rwanda abantu babiri bahitanwa n’impanuka mu minsi 3 gusa, abandi babiri bazikomerekeramo bikomeye buri munsi, aba bahutazwa n’impanuka ni abanyamaguru kurenza ibindi byiciro by’abakoresha umuhanda kandi bahora basabwa kuzirinda no kuzindwa.
Imibare y’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2018 abantu 465 bahitanwe n’impanuka, 654 bazikomerekeramo bikomeye.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko kwirinda uburangare ariwo muti nyawo wo kurinda abakoresha umuhanda impanuka kuko 80 by’impanuka zose zo mu muhanda zikomoka kuri kamere n’imiterere by’abayobozi b’ibinyabiziga cyangwa abanyabaguru.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Supertendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi ahamya ko impanuka zo mu muhanda zishobora kwirindwa igihe buri wese ukoresha umuhanda yubahirije ibyo asabwa n’amategeko ndetse n’amabwiriza agenga imikoreshereze inoze y’umuhanda.
Ati “Amategeko ashyirwaho hari icyo aje gukemura, niyo mpamvu agomba kubahirizwa kugira ngo icyo yashyiriweho kigerweho. Twe nk’abakoresha umuhanda twese turamutse tubikoze uko tubitegekwa n’amategeko, impanuka twazikumira kandi bikagaragarira buri wese ko abo zihitana bagabanutse cyane.”
Yongeye ati “Abatwara ibinyabiziga birinde kurenza umuvuduko wagenwe, gutwara basinze, kuvugira kuri terefoni, bazirikane gusuzumisha ibinyabiziga, bubahiriza ibyapa byo ku muhanda ndetse no kwirinda icyo aricyo cyose cyabatera uburangare igihe batwaye ikinyabiziga.”
Abagenda kuri moto nibo bibasirwa n’impanuka zo mu muhanda cyane kuko bari ku kigero cya 56%, bakurikiwe n’abanyamaguru 50% n’abanyamagare bari ku kigero cya 36%.
SSP Ndushabandi avuga ko buri cyiciro cy’abakoresha umuhanda gifite amategeko n’amabwiriza akigenga ari nako bayasobanurirwa umunsi ku wundi kugira ngo hatagira uhutaza undi igihe basangiye umuhanda.
Ati “Abagize buri cyiciro turabahugura buri gihe tukabereka ibyo bagomba kwirinda kuko ibiteza impanuka, yaba abashoferi, abamotari, abanyonzi ndetse n’abanyamaguru tukabibutsa ibyo basabwa kugira ngo tugabanye ibibazo by’impanuka bikomoka ku mikoreshereze itanoze y’umuhande.”
“Yewe uzasanga tujya no mu bigo by’amashuri, tukereka abanyeshuri uko bagomba kwitwara bari mu muhanda n’igihe bagiye kuwambukiranya ndetse ibigo by’amashuri byegereye imihanda ya kaburimbo byashyizeho abantu bafasha abanyeshuri kwambuka ntawe ubahutaje. Icyo dusaba n’uko buri wese yakora ibyo agomba kugira ngo twirinde impanuka ahanini tugiramo uruhare.”
Umwana iyo agenda mu muhanda agomba guherekezwa n’umuntu mukuru kugira ngo ataza kugira uburangare n’ubushishozi buke butuma abo basangiye umuhanda bamuhutaza.
Uherekeje umwana agomba kugenda ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda kugira ngo ibinyabiziga bimuturuke imbere abireba kandi umwana aherekeje akamufata mu k’ukuboko k’ibumoso kugira ngo ataza kumucika agahita yirukira mu muhanda bakamugongo.
Ikindi kuba abatwara ibinyabiziga babuzwa gutwara banyoye ibisindisha kugira ngo bitaza kubabuza gufata ibyemezo bikwiye nk’uko n’amategeko agenga umuhanda, n’umunyamaguru abujije kugenda mu muhanda yasinze kugira ngo ibisindisha yafashe bitamutera kuba nyirabayazana w’impanuka zamukomokaho igihe agendeye nabi abo basangiye umuhanda biturutse ku isindwe.

Kinyarwanda
English










