Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza irakangurira abatwara abagenzi mu modoka n’abandi bakorera ibikorwa mu kigo abagenzi bategeramo imodoka cya Kayonza kugira uruhare mu gucunga umutekano w’abagenzi n’ibyabo.
Mu byo bakangurirwa harimo kugenzura imitwaro y’abagenzi harebwa ko hadashobora guhishwamo ibiyobyabwenge, n’ibindi bikoresho abagizi ba nabi bakoresha mu guhungabanya umutekano. Ikindi kandi abagurisha amatike y’abagenzi basabwe kujya bagenzura ibyangombwa by’abagenzi bakamenya abo bahaye amatike n’aho berekeza mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano.
Ibi babisabwe ku itariki ya 15 Kanama,mu nama bagiranye n’ushinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego hagamijwe gukumira ibyaha mu karere ka Kayonza Inspector of Police (IP) Janvier Kayihura.
IP Kayihura yagize ati:”Iyi gare ya Kayonza iri mu isangano ry’imihanda ijya mu turere dutandukanye, hari abantu benshi baza kuyitegeramo imodoka. Muri bo hari ababa bafite imizigo irimo ibintu bitandukanye; ku buryo hari n’abashobora guhishamo ibiyobyabwenge cyangwa ibindi bikoresho bishobora guhungabanya umutekano.
Ntabwo abakarani aribo bakwiye kujya basaka imizigo y’abagenzi, bajye bafatanya n’abashoferi. Hari bamwe mu bagenzi usanga batwaye ibiyobyabwenge cyangwa ibindi bintu bitemewe.”
Yabagaragarije ko ibyo byose nibyubahirizwa nta kabuza iyi gare izarushaho kuba intangarugero mu mutekano kandi bikagirira igihugu cyose akamaro.
Abayobozi n’abashoferi b’iyi gare kandi banakanguriwe kugira isuku haba mu modoka n’aho bakore haba aho abagenzi bicara bategereje imodoka n’ahacururizwa ibintu bitandukanye. Bagiriwe inama yo gushyira mu modoka ibintu abagenzi bazajya bajugunyamo imyanda aho kuyinyanyagiza aho bageze hose.
Ntabyera Emmanuel umuyobozi wa Gare ya Kayonza, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku biganiro yabahaye, avuga ko bagiye gukurikiza inama bagiriwe ndetse banafatanye n’inzego z’umutekano mu guhanahana amkuru.
Ntabyera yagize ati:”Nibyo koko hari aho twagiraga intege nkeya, wasangaga hari imirimo twahariraga abakomvuwayeri nko kugenzura imitwaro y’abagenzi, ariko ubu bazajya bafatanya n’abashoferi”.
Abantu kuri 200, barimo abashoferi b’ibigo bitwara abagenzi bikorera muri iyi gare bigera ku munani (8) n’abahacururiza ibintu bitandukanye ndetse n’abagenzi nibo bari bitabiriye iyi nama. Inama yarangiye biyemeje ko bagiye gukosora amakosa bakoraga bagamije gukomeza kubungabunga umutekano w’igihugu.
English









