Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abakorera ibikorwa bitandukanye mu biyaga barakangurirwa kubahiriza ibisabwa

Kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imirimo yose ikorerwa mu biyaga biri mu Rwanda nibyo umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi Superindent of Police (SP) Alphonse Businge, asaba abakorera ibikorwa bitandukanye mu biyaga biri hirya no hino mu gihugu. Mu kiganiro twagiraye nawe kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Ukwakira, yavuze ko  abarobyi basabwa gukora akazi kabo bakoresha imitego yabugenewe bakirinda gukoresha iyitwa kaningiri kuko yica amafi mato bityo umusaruro ukagabanyuka. Abo barobyi kimwe n’abandi baturiye ibiyaga  yabasabye kandi kutohereza abana bato muri uyu mwuga  kuko hari  ababikora, ibi rero bikaba bigira ingaruka mbi ku  mibereho y’ejo hazaza  h’abo bana kuko bata amashuri.

Abandi basabwa gukora akazi kabo neza  ni abatwara abagenzi n’ibicuruzwa mu biyaga nka Kivu n’ibindi, baragirwa inama yo kwambika abagenzi umwabaro wabugenewe utuma hatabaho kurohama mu gihe habayeho impanuka yo mu mazi. Ikindi basabwa ni ugukoresha ubwato buzima kandi bwujuje ibyangombwa byose bitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe  imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA). SP Alphonse Businge yakomeje asaba abarobyi kwirinda ubusinzi kuko hari bamwe byagiye bigaragara ko barohamwe kubera ko bari basinze.

Amakoperative y’abarobyi n’abatwara abantu mu mazi akaba asabwa gukomeza gukorana neza na Polisi mu rwego rwo kubugabunga umutekano wo mu mazi no kurwanya ibyaha bitandukanye nko kuroba ku buryo butemewe,gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge nk’uko hari abagiye babifatirwamo mu minsi yashize.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ryashyizweho mu mwaka w’2005 rikaba  rinatabara abagize ibibazo byo kurohama mu mazi