Umuvugiza w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda,Chief Inspector of Police (CIP), Emmanuel Kabanda aributsa abakora umwuga wo gutwara abagenzi kugira ibyangombwa bya moto ariko kandi bakabigendana.
Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa rya moto umunane zitagira ibyangombwa zafatiwe mu mukwabo wakozwe mu karere ka Nyagatare ku itariki 8 Mutarama.
CIP Kabanda yavuze ko ba nyiri izo moto batari bafite ibyangombwa birimo uruhushya rwo gutwara moto,uruhusyha rwo gutwara abagenzi,ubwishingizi bwa moto n’icyangombwa kiranga ikinyabiziga.
Yasabye abatwara ibinyabiziga muri rusange kugira ibyangombwa bisabwa mbere yo gutwara ikinyabiziga mu rwego rwo kwubahiriza amategeko no kwirinda impanuka zihitana abantu zikangiza ibikorwa bitandukanye.
Yagize ati,” Kugira no kugendana ibyangombwa bya moto biri mu nyungu za nyirayo kuko bimurinda ingaruka zirimo ibihano n’amande.”
CIP Kabanda yibukije ko ibizamini by’impushya z’ibinyabiziga bikorwa buri kwezi bityo ko nta mpavu ituma abantu batwara nta byangombwa.
Yavuze ko izo moto zifungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare mu gihe hategerejwe ko ba nyirazo buzuza ibisabwa.
Kinyarwanda
English











