Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto barasabwa kwirinda kwishora mu biyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda irasaba abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto kwirinda no gucika ku cyaha cy’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi.

Ibi Polisi ibitangaje nyuma y’aho ejo tariki ya 24 Werurwe, ifashe uwitwa Baba Hamis wari uhetswe kuri moto ifite pulake RD 001A, yarafatanywe  ibiro umunani by’urumogi.

Baba Hamis ukurikiranywe iki cyaha, ni umunyarwanda utuye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro akagari ka Cyanya.

Polisi muri aka karere iratangaza ko, mbere y’uko uyu mugabo atabwa muri yombi yari yahawe amakuru n’abaturage hatangira igikorwa cyo kumushakisha  kugeza ubwo yamutaye muri yombi.

Uyu  mugabo ufite imyaka 27, yafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi mu kagari ka Rwanteru, umurenge wa Kigina mu karere ka Kirehe. Yiyemerera ibyo aregwa dore ko yivugira ko yari akuye urwo rumogi mu murenge wa Kigarama arujyanye mu mugi wa Kigali aho yagombaga kurugurisha.

Polisi iratangaza ko ikomeje iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe umumotari wari utwaye iyi moto, uyu nyuma yo guhagarikwa na Polisi akaba yarahise yiruka. Iperereza ryakozwe na Polisi mu karere ka Kirehe riragaragaza ko umumotari wari utwaye iyi moto asanzwe akorera mu karere ka Rwamagana, bikaba bivugwa ko ubwe yari asobanukiwe ko ibyo yari atwaye kuri moto ye byari urumogi ari nayo mpamvu yahise yiruka akimara guhagarikwa n’abapolisi.

Mu by’umweru bibiri bishize, Polisi yafashe abamotari bagera ku icumi, aba bakaba barafatanywe ikiyobyabwenge cy’urumogi, bamwe muri aba bafatiwe mu turere twa Kirehe, Nyagatare na Gatsibo, utu turere tukaba dukunze kugaragaramo urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP), Emmanuel Kayigi yashimiye imikoranire myiza n’abaturage mu gukumira ibyaha bitandukanye cyane cyane urumogi.

IP Kayigi akaba avuga ko bene iyi mikoranire ari ikimenyetso kigaragaza ko abaturage bamaze kumva no gusobanukirarwa ko uruhare rwabo ari ngombwa mu bijyanye no kurwanya no gukumira ibyaha. Yasabye kandi  abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe ku bakekwaho ibiyobyabwenge n’ibindi byaha muri rusange bityo kugira ngo bafatwe bataragera ku mugambi wabo.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda igika cyayo cya 2, iteganya ko, Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Polisi y’igihugu mu cyumweru gishize yakoze ubukangurambaga mu karere ka Kirehe, bugamije kurwanya ibiyobyabwenge, ubu bukangurambaga bukaba bwari bufite insanganyamatsiko igira iti, “Dufunge Inzira z’ibiyobyabwenge turengera urubyiruko”.

Muri ubu bukangurambaga abaturage bakaba barakomeje gusabwa n’abayobozi batandukanye kwirinda ibiyobyabwenge ndetse banasabwa kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira.