Abakora irondo ry'umwuga mu Mujyi wa Kigali bagera ku bihumbi bitandatu, ku wa Mbere tariki ya 10 Werurwe, basoje amuhugurwa agamije kubongerera ubumenyi ku bijyanye n'ubunyamwuga n'uruhare rwabo mu gukumira ibyaha.
Abahuguwe ni abakorera mu mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali, bahawe amasomo atandukanye arimo; igisobanuro cy'irondo ry'umwuga, inshingano z'abagize irondo ry'umwuga mu kubungabunga umutekano, ibigaragaza umunyerondo w'umwuga ugendera ku mategeko n'amabwiriza, indangagaciro na kirazira zikwiye kuranga abagize irondo ry'umwuga n'Imikorere n'imikoranire ku bagize irondo n'izindi nzego z'umutekano.
Superintendent of Police (SP) Viateur Ntiyamira, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Mujyi wa Kigali (RCPO) yavuze ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kubafasha kurushaho kunoza akazi bakora no kugakora kinyamwuga.
Yagize ati: " Aya mahugurwa ku bakora irondo ry’umwuga mu tugari no mu midugudu itandukanye, yateguwe hagamijwe kubongerera ubumenyi no kubahugura ku bijyanye no gucunga umutekano mu buryo bunoze kandi babikora kinyamwuga kugira ngo babashe gucungira abaturage umutekano mu midugudu mu buryo butanga icyizere.
Yavuze ko igikorwa cyo kubahugura cyatwaye igihe kingana n’amezi abiri, kuko buri murenge wahugurwaga ukwawo, babasanze aho bakorera basobanurirwa amakosa n'ibyaha bihanwa n'amategeko bagomba kwirinda no kugira uruhare mu kubikumira birimo; ibyaha bya ruswa, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura gukubita no gukomeretsa, kumena ibanga ry'akazi n’ibindi bitandukanye.
Hafatiwe hamwe ingamba zo kurushaho gukumira no kurwanya ibyaha aho bakorera, basaba ko amahugurwa nk'aya yahoraho kuko usanga hagenda hinjira mu kazi abashya bityo nabo bakajya bagira ubwo bumenyi.
Kinyarwanda
English











