Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abakora akazi ko gupakira no gupakurura imizigo ndetse no kuyitwaza abagenzi barasabwa kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano

Abapakira bakanapakurura imizigo ndetse bakanayitwaza abagenzi  bakorera mu karere ka Nyarugenge bazwi ku izina ry’abakaraningufu barasabwa kurwanya ibiyobyabwenge ndetse bagafatanya n’inzego z’umutekano kuwubumbatira hirya no hino aho bakorera.

Ibi babisabwe kuwa kabiri tariki ya 30 Nyakanga mu nama ababahagarariye bagera ku 150 bagiranye n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge. Iyo nama yabereye mu kigo cy’urubyiruko rw’abakozi gatolika (JOC) mu murenge wa Muhima, akagari k’Ubumwe.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge Chief Superintendent (CSP) Dismas Rutaganira yabwiye abo bakaraningufu ko gutanga amakuru ku kintu icyo aricyo cyose bakeka cyahungabanya umutekano ari ngombwa.

Yababwiye kandi ko ntacyo bakwigezaho mu gihe hari bamwe muri bo bakigaragaho kunywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha, dore ko hari bamwe muri bagenzi babo bagifite imyumvire itari myiza yo kumva ko kunywa ibiyobyabwenge aribyo bituma bakora neza akazi kuko ngo bibongerera ingufu.

CSP Dismas Rutaganira yabasabye kwitandukanya n’ibyo biyobyabwenge ndetse n’ibisindisha.

Umuyobozi w’umuryango JOC usanzwe utera inkunga urwo rubyiruko mu Mujyi wa Kigali, Nduwayezu Jean Baptiste we mu ijambo yagejeje kuri abo bakaraningufu, yabasabye kwibumbira mu mashyirahamwe ndetse bakagana ibigo by’imari iciriritse kugira ngo biteze imbere.  Umuyobozi mu Mujyi wa Kigali ushinzwe amashyirahamwe, koperative n’imikino Rusimbi Charles nawe yagiriye inama urubyiruko rw’abakaraningufu gukora imishinga iciriritse, bakanakomeza kwibumbira hamwe ari nako bagana amabanki kuko aribwo buryo bwonyine bwo kwiteza imbere.

Munyeshyaka Jerôme ni umukaraningufu upakira akanapakurura imizigo i Nyabugogo yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ibaba hafi cyane cyane iyo bahohotewe. Yagize ati”Turashimira Polisi y’u Rwanda uburyo idutabara kuko iyo tuyiyambaje mu gihe hari uduhohoteye abapolisi baraturenganura”.

Munyeshyaka Jerôme yifuje ko inama nk’izo zahoraho ndetse urwo rubyiruko rukajya ruhura kenshi n’inzego z’umutekano mu nama zitandukanye ndetse no mu bindi bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’igihugu, imikino ndetse  n’imyidagaduro.