Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abakinnyi twabasezereye kubera n’ubundi batifuzwaga n’abatoza nta yindi mpamvu- CIP JDD Mayira

Police FC yamaze gusezerera abakinnyi batatu barimo myugariro Mugabo Gabriel, Turatsinze Hertier ndetse na rutahizamu Isaac Muganza aba bakinnyi bombi bakaba bazize imyitwarire itaboneye .

Aba bakinnyi batatu bari bamaze igihe kinini bahagaritswe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC kubera kuzana umwuka mubi mu ikipe bakagumura bagenzi babo ibi byanatumye Police FC ititwara neza mu mikino ibanziriza shampiyona.

Umuvugizi wa Police FC CIP Jean de Dieu Mayira yatangaje ko nyuma y’igihe kinini aba bakinnyi bahagaritswe ubuyobozi bw’ikipe bwahisemo kubarekura bakajya kwishakira andi makipe dore ko n’isoko ryo gushaka abakinnyi rizatangira mu kwezi kwa Mutarama.

CIP Mayira yagize ati” aba bakinnyi twari twarabahagaritse mu gihe kitazwi hanyuma dusanga nta mpamvu yo kubagumana duhitamo kubarekura tukabaha amahirwe bakajya kwishakira andi makipe dore ko n’isoko ryo kugurisha no kugura abakinnyi ryegereje.

Indi mpamvu yatumye tubasezerera n’uko n’abatoza ubwabo batabifuza kuko nta musaruro babona aba basore bari gutanga usibye kubiba umwuka mubi gusa mu bandi ndetse dufite n’amabaruwa ariho imikono y’abatoza bombi bemeza ko badashaka aba bakinnyi”

Umutoza wa Police FC Innocent Seninga yatangaje ko nyuma yo gutsindwa imikino myishi mbere shampiyona ndetse n’umukino ubanza yasabye ko ubuyobozi bwa muha uburenganzira busesuye harimo no gufata ibyemezo ahitamo guhagarika aba bakinnyi.

Seninga yagize ati” nyuma yo kumenya impamvu nagiye tsindwa imikino ibanziriza shampiyona nasabye ubuyobozi ko bampa ububasha harimo no gufata ibyemezo mu ikipe barabinyemerera bityo nsaba ko bariya bakinnyi batatu basezererwa”

Seninga atangaza ko impamvu nyamukuru ari uko aba bakinnyi bakururaga umwuka mubi mu bandi ndetse no kwitsindisha babigambiriye bikaba nta mpungenge bimuteye kuko kuva aba bakinnyi yabahagarika amaze imikino irindwi ataratsindwa.

Mugabo Gabriel yageze muri Police FC mu mwaka 2013 avuye muri Mukura Victory Sports, Turatsinzwe Hertier we yahageze mu mwaka wa 2014 avuye muri APR FC naho Muganza Isaac ahagera nawe mu mwaka wa 2015 avuye muri Rayon Sports.