Taliki ya 9 Nyakanga 2017 muri Mariott Hotel , habereye umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi, abatoza n’abandi bitwaye neza mu mwaka wa shampiyona 2016-2017, aho ikipe ya Police FC yegukanye ibihembo bigera kuri birindwi.
Uyu muhango wari wateguye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ndetse n’umuterankunga wa shampiyona AZAM TV.
Mu bahembwe muri Police FC harimo Seninga Innocent wahembwe nk’umutoza w’ikitegererezo; Danny Usengimana nka rutahizamu wahize abandi mu gutsinda ibitego byinshi aho afite 19 naho Biramahire Abed Christophe aba umukinnyi ukiri muto ufite ejo hazaza heza, JMV Muvandimwe na Justin Mico bashyizwe mu ikipe y’umwaka.
Umutoza Seninga Innocent yahembewe kuba umutoza ufite ejo hazaza heza
Nyuma yo kwegukana ibihembo bigera kuri birindwi, umuvugizi wa Police FC akaba n’umunyamabanga CIP (Chief Inspector of Police) Jean de Dieu Mayira yatangaje ko abakinnyi ba Police FC bahembwe bari babikwiye kuko bigaragaje.
CIP Mayira yagize ati” Twishimiye ibi bihembo abakinnyi bacu begukanye, ni byiza cyane kandi byongera umwuka mwiza mu ikipe, ikindi bari babikwiye kuko uyu mwaka wa shampiyona barakoze ku buryo bigaragarira buri wese , natwe tuzakora ibishoboka nibura umwaka utaha umukinnyi mwiza azabe muri Police FC”.

Polisi y'igihugu nayo yahembewe kuba umufatanyabikorwa mwiza mu guteza imbere umupira w'amaguru mu Rwanda, CIP Mayira umuvugizi wa Police FC niwe wafashe cyi gihembo.
Umutoza Seninga Innocent we, yavuze ko ibyabaye ari umusaruro wo gukora cyane dore ko bavuye ku mwanya wa 5 aho yafatiye ikipe, bakaragiza ku mwanya wa 2 aho yagize ati:” Ibi biratanga icyizere cy’ejo hazaza kuri Police FC.”
Seninga yongeyeho ati:” Kuba mu ikipe y’umwaka hagaragaramo abakinnyi benshi ba Police FC ndetse na ba rutahizamu beza bakaba abakinnyi bacu , biragaragara ko urwego rw’abakinnyi bacu bakiri bato rwarazamutse cyane kugera n’ubwo bambuka imbibi bakajya gukina hanze y’u Rwanda.”
Batatu mu bagaragara mu ikipe y’umwaka ya shampiyona ba rutahizamu Mico Justin na Danny Usengimana ndetse na myugariro JMV Muvandimwe.
Rutahizamu Abed Biramahire niwe watorewe kuba umukinnyi ukiri muto ufite ejo hazaza heza
Mu ijambo rye umuyobozi wa AZAM TV, Ndagano Farajalah yashimiye by’umwihariko Polisi y’u Rwanda ku ruhare igira mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse no kubungabunga umutekano ku bibuga byabereyeho imikino ndetse inabiherwa igihembo.
Kinyarwanda
English










