Abantu 10 nibo bafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali mu mukwabu wabereye hirya no hino mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge, mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu tariki ya 21 Werurwe.
Aba bafashwe kubera gukekwaho ibikorwa bibi bihungabanya umutekano birimo ubujura, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, ubucuruzi butemewe bwo mu muhanda ndetse n’inzererezi.
Aba bose bafashwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo mu gihe hagikorwa iperereza.
Senior Superintendent (SSP), Urbain Mwiseneza, ni Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko batandatu muri bariya icumi bafashwe, bakekwaho kuba mu gatsiko k’abajura, aho bambura abagore n’abakobwa amasakoshi, kwiba ibirahuri by’imodoka, ndetse n’ibikoresho bitandukanye nka mudasobwa, ndetse na radiyo ziba ziri mu modoka aho ziba ziparitse hirya no hino.
Yakomeje avuga ko abantu bacururiza mu mihanda, bareka ubwo bucuruzi kuko butemewe n’amategeko, bakagana amasoko bubakiwe hirya no hino kuko aribwo bakora neza ibikorwa byabo mu mutuzo ndetse bakiteza imbere. SSP Urbain Mwiseneza yasabye abantu bamwe na bamwe bumva ko bagera ku bukire baciye mu nzira zitemewe nk’ubujura n’ibindi, kubireka kuko Polisi iri maso kandi ko itazahwema kubata muri yombi no kubashyikiriza inzego zibishinzwe.
Kinyarwanda
English











