Nyuma y’aho mu cyumweru gishize hari abantu 4 batawe muri yombi bakekwaho gukoresha inyemezabwishyu z’impimbano kugirango basubizwe ibyangombwa by’imodoka byabaga byarafashwe n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda kubera amakosa yabaga yakozwe n’abashoferi cyangwa ibinyabiziga, ubu abenshi mu baciwe amande bamaze kuza kwishyura ku bushake bwabo.
Kugeza kuri uyu wa 24 Kamena, ba nyir’imodoka zirenga 100 zari zarafatiwe mu byaha nk’ibyo byo gukoresha inyemezabwishyu z’impimbano bamaze kuza ku ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda kwishyura kugirango basubizwe ibyangombwa byabo.
Iri shami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rikaba ryarasohoye urutonde rw’imodoka 303 ba nyirazo bari barakoresheje inyemezabwishyu z’impimbano kugirango basubizwe ibyangombwa byabo byari byarafashwe.
Aba banyabyaha bakaba bari mu byiciro 3: Hari abajyaga kuri banki ya Kigali (BK) aho bishyuriraga amande baciwe, bakishyura kuri konti ya Polisi, nyamara bakishyura amafaranga macye, hanyuma bagahindura imibare. Abandi bajyaga kuri banki, aho kwishyura, ahubwo bakavana kuri konti zabo amafaranga, hanyuma bakaza kuyikoresha nk’abishyuye, ndetse hari n’abahimbaga inyemezabwishyu za Banki bakazizana kuri Polisi.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Superitendent of Police Jean Marie Vianney Ndushabandi, yavuze ko ba nyir’imodoka atari bo bakoze aya makosa, ahubwo akaba ari abashoferi babo babikoze.
Ubusanzwe iyo imodoka cyangwa umushoferi afatiwe mu makosa agafatirwa ibyangombwa cyangwa iby’imodoka, umuntu aba agomba kuza kwishyura bitarenze iminsi 3, iyo uyirengeje ukaba ucibwa amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 (10,000Frw).
Supt. Ndushabandi akaba asaba ba nyir’imodoka zashyizwe ku rutonde rw’imodoka zishakishwa kuza gukemura ibibazo zifite.
Kinyarwanda
English











