Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abakaraningufu bakorera mu isoko rya Musanze biyemeje kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Abakaraningufu barenga 400 bakorera mu isoko ryo mu Mujyi w’akarere ka Musanze riri mu kagari ka Kigombe, mu murenge wa Muhoza basabwe; baniyemeza kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha; byaba ibifitanye isano n’imirimo bakora, ndestse n’ibindi muri rusange.

Ibi babyiyemeje ku itariki 11 z’uku kwezi mu biganiro bagiranye n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana byabereye hafi y’aho bakorera.

Bamwe muri aba Bakaraningufu ni Abanyamuryango b’Amashyirahamwe atatu; ari yo: Kunda Umurimo, Abatica Umugambi n’Abanyamuco; abandi ni  abagize Kompanyi yitwa Icyerekezo.

Mu butumwa yabagejejeho, CIP Twizeyimana yababwiye ko mu  byo bikorera, ibyo bapakira; ndetse n’ibyo bapakurura hashobora kubamo ibintu bitemewe n’amategeko nk’Ibiyobyabwenge; bityo ko bagomba kugira amakenga kugira ngo birinde kuba Abafatanyacyaha mu kubitunda cyangwa kubikwirakwiza; igihe babibonye bakabimenyesha Polisi cyangwa izindi nzego zibishinzwe zibari hafi.

Yababwiye ati,"Kutagira amakenga bishobora gutuma mukoreshwa n’abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu mukabafasha kubitunda babivana mu gace rukana babijyana ahandi. Mushobora kandi kwisanga mwikoreye magendu cyangwa ibyibano bitewe n’amakenga make. Murasabwa rero  kurangwa n’ubushishozi kugira ngo mwirinde gufasha abanyabyaha kugera ku migambi yabo."

Yagize kandi ati,"Niba mwiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mugomba kwirinda kubitunda, kubinywa cyangwa kubikoresha."

CIP Twizeyimana yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe; abwira aba bakora iyi mirimo ko bituma inzego zibishinzwe zimenya vuba ko hari ikintu gishobora kuwuhungabanya kirimo gutegurwa; bityo zikagikumira.

Umuyobozi w’aba Bakaraningufu, Shirubwiko Emmanuel yabwiye bagenzi be ati,"Iyi mirimo tuyikora twisanzuye kubera ko Igihugu  cyacu gifite umutekano. Buri wese muri twe akwiriye kwiha umukoro wo kugira uruhare mu gukumira  icyo ari cyo

cyose cyawuhungabanya. Icyo dusabwa ni ukwirinda ibyaha no gutanga ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zibikumira."

Shirubwiko yijeje Polisi ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha; byaba ibifitanye isano n’imirimo bakora, ndetse n’ibindi muri rusange.